Burera: Abaturage bose bazaba bafite amazi meza muri 2017

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko mu mwaka wa 2017 abaturage bose bo muri ako karere bazaba baragejejweho amazi meza ku buryo ntabazaba bakivoma amazi yo mu bishanga cyangwa ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Nk’uko bigaragara muri raporo yagejejwe ku nama njyanama y’Akarere ka Burera, mu mwaka wa 2017 abanyaburera bazaba bafite amazi ku kigero cya 100% bavuye ku kigero cya 76,1% bariho ubu.

Imyaka ibiri gusa isigaye kugira ngo iyo ntego bihaye bayigereho umuntu yabona ari mike. Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko buzayigeraho kuko babifite mu mihigo.

Ubu buyobozi buvuga kandi ko gukwirakwiza amazi mu baturage babifashwamo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura muri ako karere.

Abaturage ba Burera bose bazaba bagerwaho n'amazi meza muri 2017.
Abaturage ba Burera bose bazaba bagerwaho n’amazi meza muri 2017.

Nubwo ariko abanyaburera bakomeza kwegerezwa imiyoboro y’amazi meza usanga hamwe na hamwe idakora uko bikwiye ngo abaturage babone amazi buri gihe.

Nko mu Murenge wa Cyanika mu gace kegereye ikirunga cya Muhabura ahitwa Nyagahinga bagejejweho amazi bwa mbere muri Nyakanga 2014, ariko abaturage baho bavuga ko amazi aza rimwe na rimwe.

Bavuga ko amazi bavoma akururwa n’imashini ikoresha mazutu yaba yashizemo ntibongere kubona amazi.

Muri Santere ya Kivuye ihuriweho n’imirenge ya Kivuye na Gatebe naho hari ivomo ry’amazi meza, ariko abahatuye bahamya ko iryo vomo ribonekamo amazi rimwe na rimwe, nabwo bigaterwa n’uko imashini ibagezaho amazi ikoreshwa na mazutu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko muri utwo duce hagejejwe umuriro w’amashanyarazi. Ngo hari gahunda yo gukora ku buryo izo mashini zikurura amazi zizajya zikoresha amashanyarazi bityo abaturage bakajya babona amazi buri gihe.

Ikindi ngo ni uko abaturage basabwa gutura ahantu hamwe mu midugudu kugira ngo bose bazagezweho imiyoboro y’amazi meza aho itaragera.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

burera barabeshya icyo gihe bihaye njye mbona ari gito nkurikije stuation geographique y’ako karere.uko ni ukugira ngo batekinike imihigo,nibaba batarabigeraho bazabafunge mba ndoga rukara!

kagabo yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

uyu muhigo ni mwiza cyane ahubwo batawujenjekera maze aba banyaburera babere abandi urugero rufatika

maguru yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka