Ngororero: Abikorera biyemeje kubaka amazu y’ubucuruzi agezweho asimbura ashaje

Urugaga rw’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bavuga ko bihaye intego yo kubaka amazu y’ubucuruzi agezweho kandi mu gihe gito, kugira ngo bakomeze kureshya abashoramari.

Iki cyemezo bagifashe kubera ko inyubako nkeya ari kimwe mu bituma abazana ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Ngororero bakiri bakeya.

Aya niyo mazu y'ubucuruzi mu Mujyi wa Ngororero.
Aya niyo mazu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Ngororero.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero, Emmanuel Mazimpaka, atangaza ko akarere karimo korohereza abashoramari kubona ibibanza, nabo bakubakamo amazu y’amagorofa kugira ngo bakoreshe neza ubutaka butoya bafite.

Kuri ubu, mu Mujyi wa Ngororero hamaze kuzura amazu abiri manini kandi maremare mu myaka 4 gusa bihaye iyi ntego. Aya mazu ubu yifashishwa mu bikorwa bitandukanye ndetse ubuyobozi bw’akarere busanga bifitiye akamaro abatuye akarere, kuko byatangiye gukurura abashoramari bakomeye nka Banki ya Kigali ndetse n’ishuri rya Mount Kenya University.

Amwe mu mazu mashya mu Mujyi wa Ngororero.
Amwe mu mazu mashya mu Mujyi wa Ngororero.

Mu Mujyi wa Ngororero kandi bakomeje kongera amazu ashobora kwakira abagenzi n’inama zitandukanye.

Perezida w’urugaga rw’abikorera muri aka karere, Kanyambo Iblahim avuga ko kuba bagifite ibikorwa remezo byorohereza ubucuruzi bike binahombya abatangiye kuhashora imari, kuko umubare w’abahagana ukiri muto. Aha avuga cyane cyane ku bikorwa birebana no kwakira abantu benshi no kubacumbikira.

Ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, abantu batandukanye muri aka karere bahawe amahugurwa mu bihe bitandukanye kubirebana n’imyubakire ndetse no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi. Ibi ngo bizafasha mu kwihutisha intego yabo yo kuvugurura umujyi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biyemeza gukora neza koko maze basimbuze aya mazu ashaje andi meza btyo aka karere nako gakomeza gasogongere ku iterembere tuganamo

mukunzi yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka