Jenda: Bane bagonganye n’imodoka bari ku igare rimwe bahita bahasiga ubuzima

Kuri uyu wa 29 Werurwe 2015, abasore bane bo mu murenge wa Jenda bitabye Imana bazize impanuka nyuma yo kugongana n’imodoka ya Daihatsu ifite Puraki RRA432K bo bari ku igare.

Iyo mpanuka ngo yabereye mu Kagari ka Bukinanyana, Umudugudu wa Nsakira Akarere ka Nyabihu, hafi y’Ishuri Ryisumbuye rya APPEREL ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yakuruwe n’umuvuduko igare rirerire(rikunze kwitwa Rimuzini rikoreshwa cyane mu gutwara icyayi) ryari ritwaye aba basore uko ari bane ngo ryari rifite.

Ngo ryamanutse muri uwo muhanda wa kaburimbo hasanzwe hanamanuka cyane ngo bituma igare rita umuhanda waryo rihitana risgongana n’iyo modoka yazamukaga.

Umushoferi wari utwaye imodoka ngo yagerageje guhunga iryo gare,kugeza ubwo arengeje imodoka umuhanda gusa ngo imodoka ntiyangiritse cyane ndetse n’abari bayirimo ntacyo babaye.

Gakina Gerard, Umuyobozi w’Akagari ka ka Bukinanyana, avuga ko mu gihe abasore babiri mu bari baririho ngo bari baguye muri kaburimbo bagerageza kuva ku igare bagahita bapfa, babiri bari barisigayeho na bo bagonze iyo modoka bahise bahasiga ubuzima.

Gakina akomeza avuga ko imirambo y’aba basore uko ari bane yahise yerekezwa mu Kigo Nderabuzima cya Bigogwe ari na ho yaraye.

Kuri ubu aba basore bakaba bamaze gushyingurwa,kuko ngo imibiri yabo yari yangiritse cyane.

Abahitanywe n’iyo mpanuka bakaba ari Nsengiyumva w’imyaka 18 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Hagumimana Mahungu w’imyaka 14, Musenga Emmanuel w’imyaka 20 wo mu Kagari ka Kibaya na Irumva Olivier w’imyaka 17 wo mu Kagari ka Kabatezi,umudugudu wa Kagaga.

Aba basore ngo bakaba bavaga ahitwa ku Matiyo hafi y’umurenge wa Jenda ,hakaba ari na hafi cyane y’aho baguye batashye iwabo ku igare rimwe.

Amakuru y’iyi mpanuka akaba anemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda, Rurangwa Manzi, ndetse n’uuhinzwe umutekano mu karere ka Nyabihu, Mugabo Jonson.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababana nibo bizize abantu bane kwigare uyu mushoferi wimodoka nafungwa araba arenganye.

Focus yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka