Rusizi: Urubyiruko rwa Rusizi International University rurashimira Leta y’Ubumwe ibibuka izindi ngoma zarabitaga abanyamahanga

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Kaminuza “Rusizi International University” iri mu Karere ka Rusizi rurashima ko Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabaha kaminuza ijyanye n’ubushobozi bwabo mu gihe ako karere karere ingoma zabanje zitagafataga nk’akari mu Rwanda kubera kuba hakurya ya Nyungwe.

Aba banyeshuri bakaba bashima ibikorwa bitandukanye birimo n’ibikorwa remezo bagenda bagezwaho na Leta. By’umwihariko bakavuga ko bageze ku nzozi nyuma yo kubona kaminuza yigenga ya Rusizi International University ifungura imiryango iwabo kandi ikaza yita ku bushobozi bw’abanya Rusizi.

Urubyiruko rw'abanyeshuri ba International University rurifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka.
Urubyiruko rw’abanyeshuri ba International University rurifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka.

Bakomeza bavuga ko byabagobotse kuko ubundi bahoraga mu ngendo bajya kwiga mu Burindi no muri Congo (RDC) kandi bakanagorwa no kubona ibyangombwa bihamya ubumenyi baba babaga bakuyeyo.

Bamwe mu babahagarariye nka Niwemfura Ange na Sibomana bakaba bavuga ko ari ibyo kwiturwa Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Babishingiraho bavuga ko basanga Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rikwiye guhinduka rikemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatutu kugira ngo akomeze abafashe kugera ku iterambere.

Depite Kankera yezeza abanyeshuri ba Ka Rusizi International University ko azabagereza ubutumwa ku Nteko Nshinga Mategeko.
Depite Kankera yezeza abanyeshuri ba Ka Rusizi International University ko azabagereza ubutumwa ku Nteko Nshinga Mategeko.

Abanyeshuri ba Rusizi International Unversity bakaba barabibwiraga Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere, RPRPD, barituma kuri uyu wa 28 Werurwe 2015 ngo rikore ubuvugizi Itegeko Nshinga rihundike.

Iryo huriro ryari ryasuye iyo kaminuza mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore no gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Depite Kankera Marie Josée, umwe mu bagize iryo huriro yizeje abo banyeshuri ubuvugizi kandi ko bizakunda kuko byifuzwa n’Abanyarwanda kandi ari na bo bishyiriyeho iryo tegeko.

Yagize ati “Ubundi itegeko nshinga ryarabirangije. Ni itegeko nk’ayandi kandi ritorwa n’Abanyarwanda niba bo ubwabo bifuza ko rihundika nta kibikoma mu nkokora.”

Rusizi International University yemerewe gutangira amasomo ku wa 20 werurwe 2015 ubuyobozi bwayo bukaba bwijeje Leta kuzatanga ubumenyi butanga umusaruro ujyanye n’igihe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibyiza cyane iwacu i rusizi kubona international university gusa bazongeremo PGD

Yayo yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

SIBOMANA DIEUDONNE ntawumvirana rwose niba uhegereye cg uhiga uzagende ubaze abanyeshuli bagiye bavanwa kubindi bigo bakubwire ibyabo uko byifashe ndetse uzabaze abbanditswe babwirwa ko hari imyaka yose ndetse bagatangira no kwiga nyuma bakabwirwa ko imyaka biyandikishijemo idahari kandi bamaze igihe kitari gito biga ese bamaze amezi ngana kuriya biga aruko batujuje ibisabwa????
Ibyo kuberako ntacyo ubiziho niyo mpamvu uvuga ko batujuje ibisabwa ese iyo umuntu atujuje ibisabwa ntabwirwa ibyo ababura kuri iyo ngingo uzabanze ubaze neza

AUTRICHE yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

It’s Valuable To Be At Riu.Great Thanks To H.E Paul Kagame&we Shall Acompain Him 2017.
VIVA RWANDA
VIVA RPF
VIVA RIU

Olex Olivier Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

It’s Valuable For Our Progress
VIVA RWANDA
VIVA Riu

Olex Olivier Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Riu Ni Kaminuza Y’icyerekezo Kubanya Rusizi Ndetse No Mu Rwanda Hose! _amafaranga Make
_abayobozi Beza
_abarimu Bashoboye
_ibikoresho Bijyanye Nigihe... Reta Y’u Rwanda Itube Hafi Natwe Tuyijeje Kuyiba Inyuma. Amahoro!

C p Harindintwari Benjamin yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

Tubanje gushimira nyakubahwa perezida wa repubulika PAUL KAGAME iterambere akomeje kutugezaho nibyagaciro kuba yaraduhaye kaminuza nkiyi ihendutse cyane rwose.RIU komeza gutera imbere

Mupenzi paulin yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Yes,ni ibyigiciro kugira kaminuza nziza nkiyi muri kano gace,abantu bose bayigane bahahe ubumenyi.leta yacu yadushyize igorora.abantu kandi bajye bareka kumvirana.ninde wujuje condition zisabwa bangiye kwiga?ndahamyako RIU ifite abayobozh beza pe,ufite ikibazo abegere bamufashe.ibikorwa birivugira muri RIU.

Sibomana Dieudonne yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ni ibyagaciro kubona kaminuza nkiyi i Rusizi ariko birababaje cyane kubona abantu isize mu bibazo bikomeye nko kubona abantu itesheje igihe ikabakura aho bigaga ibabwira ko baza bagakomereza muri RIU ko ifite ibyiciro byose ndetse n’umwaka wanyuma

None nyuma y’amezi asaga ane biga bigaragaye ko ntamwaka wanyuma uhari ntibashaka no gusubiza amafaranga abanyeshuli batanze biyandikisha tutitaye no ku gihe babatesheje batakibashije no gusubira aho bigaga bivuze ko babateye igihombo cy’umwaka wose bicaye birababaje ese aba bo si abenegihugu nk’abandi? ese ibibazo byabo bibazwe nde?

autriche yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka