Nyagatare: Afunze akekwaho kwiyicira umugabo

Ku wa 27 Werurwe 2015 mu ma saa sita n’igice z’amanywa, mu Mudugudu wa Sangano, Akagari ka Nyamiyonga, Umurenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, hatoraguwe umurambo wa Ngerageze Janvier w’imyaka 32 mu muringoti woroshwe imyambaro.

Umugore wa nyakwigendera yemeza ko umugabo we yabuze mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2015 ngo atwawe n’abantu atazi, kandi ngo uyu mugore akaba yaratabaje ariko ntihagire umuhurura.

Inspector of Polisi Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwishe uyu Ngerageze Janvier, ubu umugore awe ari mu maboko ya polisi, Sitasiyo ya Matimba akekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

Impamvu akekwa ni uko yahoranaga amakimbirane n’uyu mugabo batasezeranye ariko bari bamaranye imyaka 7 ndetse babyaranye n’abana 2.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo kwiyicira umugabo, uyu mugore yahanishwa ingingo ya 140 y’itegeko ngenga no 02/2012 ryo kuwa 02/05/2012, iteganya igifungo cya burundu ku cyaha cy’ubwicanyi kuko babanaga batarasezeranye nk’umugore n’umugabo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyagasani akomeze kuturinda ntaho abagabo turi pe

kaga yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

NYAGASANI AKOMEZE KUTURINDA

kaga yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

birababaje aho umugore yiyicira umugabo.Imana niturengere pe

uwimana yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka