Kamonyi: Good Neighbors yateye inkunga uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda

Umuryango w’abanyakoreya y’Amajyepfo wa Good Neighbors wubakiye ishuri rya Kagina riri mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi inyubako zifite agaciro ka Miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda, zizabafasha kwinjira muri Gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Izo nyubako zubatswe na Good neighbors zigizwe n’ibyumba by’amashuri 7, ibiro by’ubuyobozi, ububiko bw’ibitabo, igikoni n’ubwiherero.

Ababyeyi barerera kuri iri shuri bavuga ko abana babo barangizaga imyaka 6 y’amashuri abanza bakagira ikibazo cyo gukomeza ayisumbuye kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga ku bindi bigo, bamwe muri bo bikabaviramo kuva mu ishuri.

Amashuri yubatswe azafasha abanyeshuri guhita bakomeza kugeza mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.
Amashuri yubatswe azafasha abanyeshuri guhita bakomeza kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ngo bajyaga kwiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Gasharara ahari ibirometero bitanu uvuye i Kagina, abandi bakajya i Gihara mu birometero bitatu.

Niyonsaba Athanasie, umwe mu babyeyi barerera kuri icyo kigo atangaza ko abana bagiraga ibibarangaza byinshi bikabasibya ishuri. Atanga urugero kuri bamwe mu bakobwa bahuraga n’ababashuka bakabashora mu burara bakabyara igihe kitageze.

Good Neighbors nk’umuryango nterankunga ufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere mu Kagari ka Kagina, ngo yahisemo gushyigikira Leta muri gahunda yayo yo guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Soonjib Baek uyobora Good Neighbors avuga ko guteza imbere uburezi ari uguha icyizere ejo hazaza h'urubyiruko.
Soonjib Baek uyobora Good Neighbors avuga ko guteza imbere uburezi ari uguha icyizere ejo hazaza h’urubyiruko.

Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda, SOONJIB BAEK, atangaza ko korohereza abana kugana ishuri ari uguha icyizere ejo hazaza habo. Uyu ngo ni umushinga wa kabiri w’uburezi umuryango wa bo ufanyinyijemo n’Akarere ka Kamonyi.

Amashuri yubatswe yatangiye kwigirwamo mu ntangiro z’umwaka w’amashuri wa 2015. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, ahamya ko uretse kugabanyiriza imvune abanyeshuri bajyaga kwiga kure bizongera ikigereranyo cy’imitsindire muri iki kigo.

Uretse Akagari ka Kagina, Good Neighbors ifasha n’abaturage b’Akagari ka Ngoma ho mu Murenge wa Nyamiyaga, aha naho bakaba barubakiwe ibyumba by’amashuri bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 120.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Keep up Good neighbors, action speaks than words!
Naho Addy,
Urababeshyeye cyane niba hari abantu batanga akazi muburyo bunyuze mumucyo ni Good Neighbors.

Ahubwo bakora pre-selection ihambaye bakemerera gukora ikizamini abantu koko babona babishoboye.
Nubwo tutabashije gukorana kubera impamvu zanjye bwite, nahakoze ikizamini ndanagitsinda kandi nta muntu numwe narimpazi.
Ikindi nabakundi ibintu byabo babikora vuba bikava mu inzira.
Ibyakubayeho rero mugenzi wanjye ni uko dossier yawe itahuje n’ibyifuzo byabo. Kandi njye narabikunze kuko aho kugirango bakuruhirize ubusa kandi utujuje ibisabwa bakureka.

Laban yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

ababonye iri shuri bazarikoreshe neza cyane maze ribabyarire umusaruro ufatika kandi dushimiye aba bubatse aya mashuri n’ibinde biyaherekeje

kawera yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

batanga akazi muburyo butaziguye nuguherukanudeposd ntunsmenye igihe bakoreye ikizamini! birababaje!

mukundente addy yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka