Amavubi yongeye gutsindwa nyuma y’amezi umunani

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yatsinzwe ibitego bibiri ku busa n’ikipe y’igihugu ya Zambia mu mukino wa gicuti wabereye i Lusaka muri Zambia, kuri Heroes National Stadium ku wa 29 Werurwe 2015.

N’ubwo Amavubi yagerageje kwitwara neza mu gice cya mbere bakarangiza ari ubusa ku busa, ntibyaje kuyihira kuko yaje gutsindwa ibitego bibiri ku busa mu gice cya kabiri.

Ibi bitego byatsinzwe na Kapiteni Rainford Kalaba ku munota wa 60 ubwo umukinnyi Nshutiyamagara Ismael yari ajyanywe hanze nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune, ategereje gusimburwa na Tubane James.

Igitego cya kabiri cyaje gutsindwa na Allan Mukuka ku munota wa 80 ku makosa y’ab’inyuma b’ikipe y’Amavubi.

Rainford Kalaba watsinze igitego ahanganye na Rusheshangoga Michel.
Rainford Kalaba watsinze igitego ahanganye na Rusheshangoga Michel.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Johnny McKinstry yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye n’ubwo yatsinzwe bibiri ku busa.

Yagize ati "Iyi ni intangiriro nziza, urebye ko iyi kipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato yitwaye, cyane urebye uko nko mu gice cya mbere twarushije bigaragara ikipe ya Zambia".

Amavubi yaherukaga gutsindwa tariki ya 20 Nyakanga 2014, ubwo yatsindwaga na Congo Brazzaville ibitego bibiri ku busa mu mukino wabereye i Pointe Noire.

Ubwo hatangazwaga abakinnyi 18 bagomba kwerekeza mu gihugu cya Zambia, hatangiye kwibazwa ko hari bamwe mu bakinnyi baba barasigaye nyamara bamaze iminsi bagaragaza ko bitwara neza haba mu mavubi ndetse no mu makipe yabo.

Mu bakinnyi bavuzwe cyane ni ba rutahizamu barimo Ndahinduka Michel uzwi nka Bugesera kuva mu w’2013 umaze gutsindira Amavubi ibitego bitanu ndetse anafite ibitego bitanu muri iyi Shampiyona; Sugira Ernest nawe umaze gutsindira ikipe ya AS kigali ibitego icyenda muri iyi Shampiyona; na Muganza Isaac umaze gutsindira ikipe ya Rayon Sports ibitego bitanu.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru kandi bakomeje gukemanga urutonde rwari rwabanje mu kibuga aho abakinnyi basanzwe mu ikipe imaze iminsi yitwara neza barimo Iranzi Jean Claude ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste batabanje mu kibuga, ahubwo hakabanzamo abakinnyi nka Bertrand Iradukunda umaze gutsinda ibitego bibiri muri iyi Shampiyona y’u Rwanda.

Abakinyi babanjemo:

Rwanda: Kwizera Olivier, Rusheshangonga Michel, Ismail Nshutiyamagara, Emery Bayisenge, Mutijima Janvier, Djihad Bizimana, Rachid Kalisa, Mico Justin, Haruna Niyonzima (C), Sibomana Patrick and Iradukunda Bertrand.

Zambia: Danny Munyao, Kabaso Chongo, Donashano Malama, Bronson Chama, Christopher Munthali, Kondwani Mtonga, Justin Zulu, Rainford Kalaba (C), Jackson Mwanza, Given Singuluma na Bonwell Mwape.

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Umufotozi yaravuze ati njye sindema ndafotora. Nuriya mutoza rero hari aho atarenza.
 nta bakinnyi dufite ba kabuhariwe nk’abo mu bihugu dukina;
 Imiyoborere y’umupira ntabwo ituma umupira utera imbere kubera ko ibogamye;
 Kutifuza ko abakinnyi bo muri equipe idashyigikiwe n’ubuyobozi bwa Ferwafa, yazamuka, cyangwa ngo ibe yatanga umukinnyi mu mavubi;
 Ibi byose biramutse bikemutse wenda ahari hari icya kwiyongeraho. Naho ubundi wapi. uriya mutoza ararengana.

afscs yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ikibazo si umutoza wu mwana tubanze twibaze ngo ese niwe watoranyije abo bakinnyi bagiye

Ngabonziza j Pierre yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Mbega "AMAVUBI" uwo mutoza ugimbutse,azadusubiza Ku mwanya w’100...

Mpogazi DAvid yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Mbega "AMAVUBI" uwo mutoza ugimbutse,azadusubiza Ku mwanya w’100...

Mpogazi DAvid yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Umutoza Nataheatara Dusebya Ngwadusubize Muriyamyanyamibi

Byumvuhore J Damascene yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Amavubi se! Ahaaa

afscs yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka