Kayonza: Njyanama yabonye amaraso mashya nyuma y’igihe irimo icyuho

Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza, tariki 27 Werurwe 2015 yungutse abajyanama bashya nyuma y’amezi umunani harimo icyuho.

Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza yinjiyemo abajyanama batatu, umwe uhagarariye urubyiruko n’abandi bajyanama rusange babiri bahagariye Imirenge ya Rukara na Murundi.

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza, Butera K. Jean Baptiste avuga ko abo bajyanama ari amaraso mashya bungutse, kuko icyuho cyarimo cyatumaga hari ibyo inama njyanama itabasha gukora biri mu nshingano za yo.

Umwe mu bajyanama bashya arahirira kuzuza inshingano ze.
Umwe mu bajyanama bashya arahirira kuzuza inshingano ze.

Yagize ati “Hari ibyiciro bitari bihagarariwe, umujyanama uhagarariye urubyiruko yari yarahagaritswe kubera imyitwarire mibi, Imirenge ya Rukara na Murundi na yo ntiyari ihagarariwe. N’ubwo twese turi abajyanama bahagarariye akarere, umujyanama uhagarariye umurenge agira uburyo awuhagararira by’umwihariko, kuba batari bahari rero hari ibyapfaga”.

Abajyanama bashya batorewe kwinjira mu nama njyanama y’Akarere ka Kayonza barahiriye kuzuza inshingano ku wa gatanu imbere ya perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma n’abajyanama bagenzi ba bo.

Perezida w’inama njyanama y’ako karere yabasabye kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bajye babagereza ibitekerezo aho bigomba kugera.

Perezida w'inama njyanama yasabye abajyanama bashya kujya begera abaturage cyane.
Perezida w’inama njyanama yasabye abajyanama bashya kujya begera abaturage cyane.

Abo bajyanama biyemeje kuzuzuza neza inshingano bahawe zo guhagararira abaturage. Kanamugire Pascal winjiye muri Njyanama ahagarariye urubyiruko yavuze ko nta gishya bazakora gitandukanye n’ibyo abandi bajyanama bakoraga, avuga ko afatanyije na bo azagerageza kurema icyizere mu rubyiruko kugira ngo rukore ruve mu bushomeri, ndetse n’abasaritswe n’ibiyobyabwenge babihagarike.

Ati “Urubyiruko rufite ikibazo cy’ubushomeri, nta gishyashya tuzakora usibye kubaremamo icyizere tubashishikariza gukora no kubagira inama yo kwegera ikigega [cya BDF] cyabafasha, hari n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge tuzagira inama rukabivamo”.

Abajyanama bashya biyemeje kuzuza inshingano bahawe n'abaturage.
Abajyanama bashya biyemeje kuzuza inshingano bahawe n’abaturage.

Inama njyanama ni rumwe mu nzego zikorana bya hafi n’abaturage, aho uru rwego rukora neza rufasha abaturage kumvikanisha ibitekerezo bya bo ku buryo bishingirwaho mu igenamigambi rikorerwa abaturage muri rusange.

Iyi ni nayo mpamvu inshingano nyamukuru abajyanama bahabwa ari iyo kurushaho kwegera abaturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka