Huye: Ubuso bw’ibibanza bwagabanyijwe kandi ngo nta we uzongera kubaka inzu nini itari igorofa

Mu gihe ubuso busigaye bwo guturaho mu Rwanda ngo bungana na 4,4% gusa, Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yemeje ko nta muntu uzongera kubaka adakurikije igishushanyo mbonera igena n’ubuso bw’ikibanza kugira ngo bace ikibazo cy’abantu ku giti cyabo bubaka amazu manini cyane kuko atwara umwanya munini.

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yabyemeje ku wa 27 Werurwe 2015 inemeza ko ibibanza byo guturamo bitazongera kuba m20X25 nk’uko byari bimeze mu minsi yashize, ahubwo ko bigomba kuba m15X20.

Ngo nta n’umuntu uzongera kwemererwa kubaka inzu y’ibyumba bigera ku 10 nk’uko byagiye bigaragara mu minsi yashize, kuko ari ukwangiza umwanya abandi bantu bagatuyemo.

Mu Karere ka Huye ngo ntawe uzongera kubaka ikizu kinini keretse ari igorofa kugira ngo barengere ubutaka bwo guturaho.
Mu Karere ka Huye ngo ntawe uzongera kubaka ikizu kinini keretse ari igorofa kugira ngo barengere ubutaka bwo guturaho.

Nk’uko serivisi ishinzwe ubutaka mu Karere ka Huye ibisobanura, ngo igishushanyombonera cyakozwe kigaragaza icyagenewe gukorerwa kuri buri buso bugize akarere: aho gutura, aho guhingwa, aho kororera, aho gutera amashyamba,…
Bityo umuntu wese ugiye kubaka akaba agomba kugendera kuri icyo gishushanyo mbonera kandi akubahiriza ibisabwa.

Abantu rero basabwa kuzajya bubaka amazu arimo ibyumba bakeneye gusa. Ngo uwifuza ibyumba byinshi azajye yubaka agana hejuru (etaje).

Icyo abubaka bagirwaho inama kandi, ni ugutekereza kuzajya bishyira hamwe bakubaka amazu yo kubamo, dore ko ngo n’ibyangombwa by’icyumba kimwe bizajya bitangwa.

N’abubaka ibigo by’amashuri, amavuriro, … ngo bagomba gutangira gutekereza kubaka mu buryo bw’amagorofa.

Abafite ubutaka bwo guhinga na bo bazajya basabwa guteramo ibiti bitangiza imyaka kuko n’amashyamba akenewe mu mibereho myiza y’abaturarwanda.

Akarere katangiye kubaka amazu y’icyitegererezo mu gufatanya kubaka

Mu rwego rwo kwereka abantu ko bashobora kwifatanya bakubaka amazu bafatanyije, bityo bikabatwara amafaranga makeya ukurikije ayatangwa buri wese yubatse iye nzu, Akarere ka Huye karimo kubaka amazu asangiye inkuta yagenewe imiryango 16.

Amazu y'i Ruhashya yubatse ku buryo bugabanya ubuso abantu bagombye guturaho kandi ngo arahendutse ugereranyije no kuba buri wese yakwiyubakira.
Amazu y’i Ruhashya yubatse ku buryo bugabanya ubuso abantu bagombye guturaho kandi ngo arahendutse ugereranyije no kuba buri wese yakwiyubakira.

Ku ikubitiro, Akarere ka Huye katangiye kubaka bene aya mazu mu Mudugudu wo mu Murenge wa Ruhashya, hafi y’ishami ryo mu majyepfo ry’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB-Rubona).

Yubatse mu matafari ahiye, ariko igiciro cyayo ngo ntigikanganye cyane ukurikije uko ibiciro by’amazu byifashe muri rusange muri iki gihe.

Vedaste Nshimiyimana, Umunyambabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye ati “Amwe yubatse ku buryo ari ane ateranye imigongo (four in one), andi yubatse ku buryo ari abiri(two in one) ateranye imigongo bitewe n’ibibanza yubatsemo.”

Kuba aya mazu ateye ku buryo ateranye imigongo bituma ahenduka kuko hari inkuta asangiye. Gitifu Nshimiyimana ati “Nk’abiri ateranye imigongo azarangira atwaye miliyoni 17 n’ibihumbi bisaga Magana atatu, ubariyemo n’imisoro. Buri nzu muri ebyiri kandi igizwe n’ibyumba bitatu hamwe na salo, igikoni, ubwogero n’umusarane.”

Amazu ateye ku buryo ari ane ateranye umugongo yo,buri yose igizwe n’ibyumba bitatu, salo, umusarane n’igikoni, kandi buri yose izatwara miliyoni zigera 39 n’ibihumbi bisaga 200.

Kugeza ubu ntiharemezwa igiciro cy’aya mazu mu gihe azaba amaze kuzura, ariko Gitifu Nshimiyimana avuga ko bashobora kuzayatanga ku giciro yubatsweho, hatabariyemo imisoro.

Aya mazu rero ngo yagenewe ahanini abakozi ba Leta batabasha kwiyubakira mu buryo buboroheye. Na none ariko, ngoni n’icyitegererezo cy’uko abantu bashobora gufatanya bakubaka bitabahenze kuko hari inkuta inzu za bozibazihuriyeho.

Ngo yubatswe haherewe kuri miliyoni 157 akarere kahawe mu rwego rwo guteza imbere imiturire. Mu mwaka utaha, ngo Akarere ka Huye kazahabwa izindimiriyoni 250 zo kubaka amazu nk’aya mu yindi midugudu yo mu nkengero z’umujyi wa Butare.

Ngo haherewe kuri izi miliyoni 250 ndetse no kuzindi zizava mu mazu 16 ari kubakwa i Ruhashya, hazubakwa andi mazu agenewe ingo 32 mu mudugudu wa Gitwa ho mu Murenge waTumba ndetse no mu Mudugu wa Gatobotobo ho mu Murengewa Mbazi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

VERY GOOD PLAN. BAZAZUBAKE HIRYA NO HINO N’ISOVU

CLAUDE yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

ibi kabisa sawa aya mazu akomatanije hari abo yafasha ddore ko ubushobozi bwacu ari bucye .

akarere kazubake menshi abantu bajye bayishura buhoro buhor.

BAZASHAKE NAHO BAYUBAKA MU KAGALI KA SOVU

CLAUE yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

ariko mwagiye muvuga ibyo mwabanje gutekereza mukareka gucanga abasomyi ko tutaei injiji. ko aritwe yayoboye uwandika ibyo yakwerekana aho yagize ayo masambu nabo babikira yayagurishije akanerekana. igaragaze wowe wanditse ibyo na number yawe tukunaze ujye uva mumutiku. mayor huye komerezaho uve mubaterarubwa mwitereze imbere abo mushinzwe. aba nyamatiku bo ntibazabura

manzi yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

ni ibyo gushyigikirwa kuko ubuso bw’igihugu bwo guturaho ni buto cyane. abantu bakwiriye kubaka ku butaka buto kugira ngo n’abandi babone aho bubaka ariko ntihirengagizwe n’ikibazo gikomeye cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage kuko ni cyo shingiro ry’ikibazo cy’imiturire.

gogo yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Yewe Ntagenamigambi rya Muzuka nawe se yibutse ibitereko yasheshe. Ubu se murabuza abantu kubaka uko bashaka Kubera iki. Mwe ko ntawe ubatangira iyo mugiye gukora ibikorwa bikandamiza abo muyobora. Nimwiyicarire murye imitsi y’abanyabutare naho ubundi ibyo muvuga utazi Muzuka yagirango ni ukugirira neza abaturage nyamara nta neza ye ntawe umuyobewe. Utamuzi azabaze abanyagisagara aho yategetse akahasiga ahayogoje cyane cyane amasambu yagiye atwara abantu kugeza ku batwa ba Ndora yatwaye isambu abateye ubwoba akabaha 80.000 yarangiza akayigurisha n,ababikira. Iyi ni dosiye izarikora mu gihe cya ngombwa.

semasaka Yves yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

iyi nyigo bafashe ni nziza gusa barebe neza itazagira abo irenganya naho ubundi iterambere nk’iri ntawe utaryitabira

nkuranga yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka