Musanze: MINEDUC yiteze ko udushya duhangwa tuzagira uruhare mu guteza imbere uburezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko udushya mu burezi tuzagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi dushakira igisubizo bimwe mu bibazo byari bikigaragara mu myigishirize hirya no hino mu gihugu.

Ibi byatangarijwe mu karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 27/3/2015, ubwo umushinga Innovation for Education ufatanyije na MINEDUC batangizaga imurika ry’udushya mu burezi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umwe mu barezi amurika uko wakora
Umwe mu barezi amurika uko wakora

Sr Leatitia Mukangwije, Umuyobozi w’Ishuri “Notre Dame des Apotres Rwaza” ni mwe mu bitabiye iri murika ry’udushya, bagendeye ku nsanganyamatsiko “umwari ubereye urugo” bamuritse indabo zikozwe mu budodo n’amavuta yo kwisiga no kurya ava mu rukoko rw’amata.

Ngo bashyize imbere gutegura umukobwa kugira ubumenyi-ngiro bwamufasha kubaka urugo rutajegajega.

Ibikoresho bisanzwe ni byo bikorwamo ibyakwifashishwa mu kwigisha.
Ibikoresho bisanzwe ni byo bikorwamo ibyakwifashishwa mu kwigisha.

Abenshi bamuritse uko babyaza ibikoresho bisanzwe bipfushwa ubusa ibyo abarezi bakwifashisha mu kwigisha amasomo atandukanye kandi bigafasha abana kuyumva ku buryo bworoshye.

Nkundabanya Ladislas ukorera Umuryango Wellspring Foundation, yifashishije ibikoresho nk’umucanga, imifuniko n’imifuka yerekanye ko yabyazwamo ibikoresho byo kwigisha ibintu byinshi.

Agira ati “Ntibatekereze ko uburezi buzatera imbere ari uko tugiye muri Amerika cyangwa i Burayi ahubwo iwacu environnement (aho) dutuye huzuyemo teaching aids (ibikoresho byo kwigisha) bidufasha gutekereza no kwigisha neza abana bacu.”

Guverineri Bosenibamwe Aime na PS Haba Sharon basuye udushya twamurikagwa.
Guverineri Bosenibamwe Aime na PS Haba Sharon basuye udushya twamurikagwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Haba Shalon atangaza ko uwo mushinga wo guhindura imyigishirize ukoresheje ibikoresho bigaragara hirya no hino mu gihugu wagize akamaro kanini.

Haba akomeza avuga ko umushinga “mubyeyi tera intambwe” ukangurira ababyeyi gusubiza abana mu ishuri, ngo wagize uruhare rugaragara kugabanya abana bata ishuri mu turere ukoreramo.

Gahunda yo kumurika udushya mu burezi izakomereza mu turere twa Nyanza, Nyagatare, Karongi n’Umujyi wa Kigali, hagati ya 30/4/2015 kugeza tariki 9/7/2015. Abarezi bazahiga abandi bazashyikirizwa ibihembo bitatangajwe.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka