Kamonyi: Abaturage barashima ko indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge zigiye guhembwa

Mu kiganiro cyatanzwe nyuma y’umuganda rusange wabaye tariki 28 Werurwe 2015, abawitabiriye bashimye gahunda igihugu kigiye gutangira yo gutoranya abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenoside na nyuma yayo. Izo ndashyikirwa ziswe “Abarinzi b’igihango” zikaba zizatoranywa n’abaturage zigashimirwa ku rwego rw’akarere n’urw’igihugu.

Indashyikirwa zizatoranywa mu bantu bagize ubutwari bwo guhisha abandi muri Jenoside no kwamagana ikibi n’akarengane kakorerwaga abanyarwanda; ndetse n’abagize uruhare mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Ubukungu aganirira abaje mu muganda kuri gahunda y'abarinzi b'igihango.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Ubukungu aganirira abaje mu muganda kuri gahunda y’abarinzi b’igihango.

Abitabiriye umuganda wo gusukura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruhereye mu Murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko bishimiye iyo gahunda kuko bahamya ko hariho abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bakwiye gushimirwa.

Nsengimana Cyprien wo mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, avuga ko mu baturanyi hari abagize ubutwari bwo guhisha abatutsi mu gihe cya Jenoside. Ngo yumva abo bakwiye gushimirwa ibikorwa byiza bakoze, kuko bashoboraga no gupfana n’abo bahishe.

Ku bwa Uwimana Grace, wo mu Mudugudu wa Kamonyi, ngo guhemba abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bikenewe, bikwiye gukorerwa n’abacitse ku icumu rya Jenoside bateye intambwe yo kubabarira abagize uruhare mu kubicira abo mu muryango, kuri ubu bakaba babanye mu mahoro.

Mu muganda basukuye Urwibutso rwa Genoside rwa Kamonyi.
Mu muganda basukuye Urwibutso rwa Genoside rwa Kamonyi.

Gahunda yo gushimira « Abarinzi b’igihango », ngo yateguwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu , indashyikirwa zikaba zizaturuka mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Ni gahunda igamije gutoza abantu guharanira kugira umuco wo gukundana no guharanira ubuzima bwiza bw’abaturanyi babo.

Uwineza Claudine, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,avuga ko abazashimirwa bazatoranywa mu byiciro bitandukanye, birimo abafashije abandi kurokoka jenoside, abayikoze bakemera icyaha bakaba barimo gutanga umusanzu ku bumwe n’ubwiyunge, abacitse ku icumu bageze ku bwiyunge ndetse n’abandi bantu bose baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga batanze umusanzu ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Gutoranya « Abarinzi b’igihango » bizahera ku rwego rw’akagari bikorwe n’abaturage bose ; bikomereze ku murenge no ku karere. Abazatoranywa ku rwego rw’akarere bakazahembwa muri Nyakanga 2015 ; naho abo ku rwego rw’igihugu bazahembwe muri Nzeri 2015, mu ihuriro rya 8 ry’Umuryango w’Abagore b’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, Unity Club Intwararumuri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka