RRA VC ntiyahiriwe n’umukino wa mbere, itsindwa seti 3-0

Cairo, 28 werurwe 2015- Ikipe y’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika ry’amakipi yabaye aya mbere iwayo mu Misiri, mu mukino wa volleyball, abagore ntiyabashije gukura insinzi kuri Shams yo mu Misiri.

Ikipe Shams yakiniraga imbere y’abafana bayo batari benshi, I Cairo mu Misiri, yatsinze RRA VC mu mukino zahuriyemo wa mbere mu ijonjora muri iri rushanwa rihuriyemo amakipi 13.

Ikipe ya RRA ikina na Shams yo mu Misiri.
Ikipe ya RRA ikina na Shams yo mu Misiri.

Shams yatsinze ikipe y’abakobwa ya RRA seti 3-0: 25-19; 25-17; 25-17.
Kapiteni w’Ikipe ya RRA Hakizimana Judith yatangaje ko ikibazo bagize ari ikijyanye na block zitakozwe neza ikindi nacyo cyatumye batakaza amanita ni ikijyanye na servise.

Yagize ati: Kugira ngo dutsindwe byatewe n’uko gukingira/block yacu itakoze nk’uko isanzwe ibikora na servisi zacu ntabwo zari zikomeye nk’uko dusanzwe tubikora ku buryo byaboroheye gukora reception.

Uyu mukino RRA itangiranyemo amahirwe make yo kubona tike izatuma ibasha kwinjira muri ¼ urakurikirwa n’undi uzayihuza n’ikipe yaturutse muri Senegal kuri uyu wa Gatandatu.

Umutoza w’iyi kipe Jean Luc Ndayikengurukiye yemeza ko abakobwa atoza niba batagize igihunga bagakora ibyo basanzwe bakora mu myitozo nta kabuza baratsinda ikipe yo muri Senegal kuko bayikeneyeho itike yo kwinjira muri 1/4.

Ati: guhura n’iriya kipi ni yo mahirwe dusigaranye birasaba rero ko twishyira mu mutuzo tugakora ibyo dusanzwe dukora mu myitozo twirinda igihunga. Dukoze nk’uko biba mu myitozo twazitsinda.

Aya makipe nyafurika uko ari 13 ari mu matsinda 4.
Itsinda A ririmo RRA VC, Shams (Egypt) na Saltigue (Senegal);
Itsinda B ririmo GSP (Algerie), KCB (Kenya) na AHL (Egypt);
Itsinda C ririmo Pipeline (Kenya), FAP (Cameroun) Kutliwano (Botswana);
Itsinda D ririmo Carthage (Tunisia), Vision (Uganda), Injis (Cameroun) na ARSU (Sey).
Ikipe ya RRA niyo yonyine ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ibikesha kuba yaratwaye igikombe cya Shampionat ya 2014.

Mu yandi makipe yabonye insinzi harimo Vision ya Uganda, Carthage ya Algerie, Pipeline ya Kenya.

Umukino wo gufungura wayihuje na ngenzi yayo Shams yo mu Misiri wabaye nyuma gato y’imihango yo gufungura iyi mikino ya 2015 ku mugaragaro aho yari yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Africa ndetse n’Intumwa za Ministeri ya Sport mu Misiri.

Ishammi rishinzwe amakuru RRA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ohhhhh pore sana ubutaha muzatsinda

alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohhhhhhh pore sana

alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka