Uwari umuyobozi muri FDLR ibyo yasanze mu Rwanda bituma ngo yifuriza Gen Mudacumura gutaha

Majoro Hategekimana Valens alias Noah wari Umuyobozi Wungirije muri FDLR ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasirikare ba FDLR n’abaturage mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo yageze mu Rwanda ku wa 18 Gashyantare 2015 none kuri ubu ngo arashima ibyo yabonye ku buryo yifuriza na bagenzi be gutaha.

Majoro Hategekimana aganira na Kigali Today aho ari mu kigo cya Mutobo, avuga ko icyamutunguye akigera mu Rwanda ari uburyo iterambere ryegerejwe abaturage kugeza aho ku muhanda hashyirwa amatara abamurikira kuva Gisenyi kugera Kigali, akavuga ko kubera ibyiza yabonye yifuza ko abarwanyi ba FDLR bose bataha kugera kuri Gen Mudacumura.

Maj Hategekimana Valens uzwi ku izina rya Noah.
Maj Hategekimana Valens uzwi ku izina rya Noah.

Iyo avuga gahunda z’iterambere mu Rwanda utekereza ko ahamaze imyaka myinshi, cyakora yivugira ko izi gahunda z’imiyoborere myiza n’iterambere mu mashyamba ya Kongo yarasanzwe akoreramo yazikurikiranaga ariko akanangira umutima.

Majoro Hategekimana yinjiye muri FDLR ubwo abacengezi bari birukanywe mu Rwanda 1998 bakamujyana Kongo bamukuye Giciye habereye intambara zitoroshye mu guhashya abacengezi.

Majoro Hategekimana warangije amashuri yisumbuye iyo aganira n’abantu ubona atuje kandi yishimye, asubiza ibibazo bitandukanye nta mususu nubwo hari ibyo yirinda gusubiza ku buryo bweruye nk’umusirikare.

Mu kigo cya Mutobo aho ari yahasanze abandi barwanyi bahoze muri FDLR bamufata nk’umuyobozi wabayoboye ndetse bakamwubaha na we akishimira ko ibyinshi yabwirwaga ko abarwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda bafatwa amajwi ubundi bakicwa ari ukubeshya bitewe nabo yahasanze kandi bamaze igihe kinini.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Majoro Hategekimana yibanda kuri gahunda za Leta y’u Rwanda avuga ko yarasanzwe azumva ku maradiyo ndetse akabibwirwa n’imiryango ye yamuhamagaraga ariko ntabihe agaciro.

Abajijwe uko yasanze u Rwanda nyuma y’imyaka 17 aruvuyemo, asubiza ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwegera abaturage ndetse bubafitiye gahunda nziza haba mu mibereho myiza no mu kwiteza imbere.

Zimwe muri gahunda yajyaga yumva akiri mu mashyamba akanga kubyemera harimo urwego rugezeho mu ikoranabuhanga aho hafi ya buri muturage ngo atunze terefone, korohereza abaturage mu kwivuza binyuze muri mutuweri, isuku n’ibindi ngo yageze mu Rwanda asanga ari ukuri.

Avuga kandi ko yishimira gutaha mu Rwanda no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye, akavuga ko kuri we byaba byiza n’abandi barwanyi yasize barimo n’abayobozi bakuru nka Gen Mudacumura bataha bakareka kubaho mu buzima bubi.

Hategekimana avuga ko nubwo FDLR isebya ibikorerwa mu Rwanda izi neza ko ababaye mu Rwanda bariho neza, akavuga ko mu ishyamba nta kintu bashingiraho mu kurwanya u Rwanda.

“Mu mashyamba nta kintu twari dushingiyeho kuko nta politiki y’ubukungu nta mibereho myiza, ntabwo politiki ya FDLR nayigereranya na politiki nasanze mu Rwanda kuko mu Rwanda hari politiki yegera abaturage. Ibakemurira ibibazo kandi ibateza imbere, twese abari mu mashyamba twrai tubamariye iki? Uretse amakuru atari yo yigishwa abari mu mashyamba ababuza gutaha.”

Abajijwe icyakorwa kugira ngo FDLR ishobore kuva ku izima itahe mu Rwanda Hategekimana avuga ko atabona uburyo bwo kurwanya FDLR uretse kwigisha abaturage ishingiyeho bagataha kandi byakorwa habaye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Leta ya Kongo kuko abaturage batashye n’abarwanyi bahita bitahira hagasigara abayobozi bafite ibyo bicyeka nabo byakoroha kurwanya nta ngabo.

Hategekimana ku cyo ateganya gukora nyuma yo kurangiza amasomo ya Mutobo avuga ko afite imbaraga zo gukorera igihugu, igihe ubuyobozi bwamukenera nk’umusirikare yakorera igihugu ariko ngo batamufashe yajya kwikorera akiteza imbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka