Abahakana bakanapfobya Jenoside ntibakwiriye kubona aho bamenera –Mukabalisa

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, arasaba abaturage kurwanya umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside ku buryo atazabona aho amenera, ngo kuko ababikora baba bashyigikira umugambi w’abayiteguye.

Ubu butumwa, Depite Mukabalisa yabutangiye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu wa 28 Werurwe 2015, ubwo yifatanyaga n’abatuye uyu murenge mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe wibanze ku bikorwa byo gusukura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwurire.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabisa Donatille, yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mwurire mu muganda wo gusukura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabisa Donatille, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mwurire mu muganda wo gusukura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Mukabalisa wari kumwe n’itsinda ry’abadepite baje kwifatanya n’abaturage b’uyu murenge, yavuze ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 20 Jenoside ihagaritswe, hakiri abantu bahakana ko yabayeho ndetse n’abayipfobya.

Abaturage basabwe kuba maso kuko hari impamvu zikomeye zishobora gutuma abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bayihakana ngo harimo abagize uruhare mu kuyitegura bakanayishyira mu bikorwa, ababa barabafashije muri uwo mugambi mubisha, abadafite amakuru ahagije kuri jenoside ariko bavugana n’abayiteguye; ndetse n’abashyira inyungu zabo imbere kuruta iz’igihugu.

Abayobozi bifanyije n'abaturage gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mwurire.
Abayobozi bifanyije n’abaturage gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mwurire.

Depite Mukabalisa yagize ati “Abo bose, tugomba guhagurukira rimwe tukabarwanya twivuye inyuma, ntihagire umuntu n’umwe utumeneramo. Igihugu cyacu aho kigeze ni heza, iterambere tumaze kugeraho rirashimishije ariko n’inzira iracyari ndende. Nta n’umwe ugomba kutumeneramo ngo adusubize inyuma.”

Yongeyeho ko abahakana bakanapfobya jenoside ari abatifuriza ineza u Rwanda bashaka gusenya ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere Abanyarwanda bagezeho bayobowe na Perezida Paul Kagame; maze asaba abaturage kutemera uwasenya ibyo bigereyeho.

Umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Mwurire uri mu rwego rwo kwitegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mwurire ni agasozi kamwe mu duce tw’Akarere ka Rwamagana kakoreweho ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu gihe kitarenga ibyumweru bibiri gusa, ubwo jenoside yari itangiye, aka gasozi kiciweho Abatutsi basaga ibihumbi 26, mbere y’uko Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahafataga zikahabohora tariki ya 20/04/1994.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twigire ku mateka y’ibyabaye maze twubake ejo hazaza habereye umwana w;umunyarwanda

claire yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka