Nyagatare: Gashari Paul ngo yaba yishwe n’abana yibyariye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Werurwe 2015, umusaza Gashari Paul w’imyaka 75 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Ruhita, Akagali ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi bikekwa ko yishwe n’abana be yibyariye bamuziza isambu yari amaze kubatsindira mu rukiko.

IP Kayigi Emmanuel, Umuvugizi Wungirije akaba n’Umugenzacyaha Wungirije wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba avuga Gashari yishwe atemaguwe cyane mu mutwe.

Kuri uyu 27 Werurwe ngo ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwari rwemeje ko Gashari Paul atsindiye isambu yaburanaga n’abana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Muri iryo joro ngo akaba ari bwo uyu musaza wabanaga n’umwuzukuru w’imyaka 8 yatemaguwe.

Aba bakekwa bombi kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntibaraboneka bikekwa ko baba barahungiye muri Uganda cyangwa Tanzaniya.

Polisi y’Igihugu ikaba igira inama abaturage kwirinda kwikemurira ibibazo kuko mu gihe batanyuzwe n’ibyemezo by’inkiko bashobora kubijurira.

IP Kayigi Emmanuel kandi asaba abaturage gukaza amarondo no kumenya ahari amakimbirane bakaharinda by’umwihariko. Umubiri wa nyakwigendera ukaba uri mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.

Ingingo ya 141 y’itegeko ngenga no 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012, rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha iteganya igifungo cya burundu ku muntu wishe umubyeyi yaba uw’umubiri cyangwa ubihabwa n’amategeko.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje change kumva abantu bapfa iby’umubyeyi yishakiye ntaruhari babigizemwo. Kandi abantu nkabo baba arimbura mikoro bamwe birirwa mubiyobyabwenge.nibafatwa bazakanirwe urubakwiye .

R.S. yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka