Bugesera: La Palisse Nyamata yeguriwe abashoramari bakomeye mu by’amahoteli mu Bufaransa

Golden Tulip, isosiyete y’Abafaransa ifite amahoteli akomeye mu Bufaransa, kuri uyu wa 27 Werurwe 2015 yasinye amasezerano ayegurira gucunga La Palisse Hotel, iherereye mu Karere ka Bugesera

Aya masezerano azamara igihe cy’imyaka 10 yegurira La Palisse Hotel abo bashoramari b’Abafaransa ngo azamara imyaka 10, akaba yasinywe hagati y’Umuyobozi wa La Palisse, Mukezangabo Augustin na Alain Sebah uhagarariye Golden Tulip mu bihugu by’Afurika bivuga igifaransa.

Ngiyi La Palisse Nyamata yeguriwe abashoramari b'Abafaransa bo muri Golden Tulip.
Ngiyi La Palisse Nyamata yeguriwe abashoramari b’Abafaransa bo muri Golden Tulip.

Ubunararibonye bafite mu by’amahoteli bwatumye Ambasaderi Yamini Karitanyi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ashingiraho avuga ko kuza gukorera mu Rwanda hari inyungu bizazana mu iterambere ry’u Rwanda, kuko hari inama zitahaberaga zizaza.

Yagize ati « Mu bukerarugendo bizadufashamo byinshi kubera ko ni hotel itari kure y’i Kigali. Icyo dubasaba ni ukoGolden Tulip izanamo ubushake, ubunararibonye dore ko bakorera mu bihugu bitandukanye , turizera ko na bo bazatuzanira inama, ubundi zitazaga mu Rwanda zizatangira kuza kubera bo."

Alain Sebah umuyobozi, Umuyobozi wa Golden Tulip mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ndetse n’Afrika y’iburasirazubaavuga ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ndetse n’imiyoborere myiza ari byo byatumye Golden Tulip iza gukorera mu Rwanda.

Mukezangabo Augustin nyiri La Palisse Nyamata amaze gushyira umukono ku masezerano na Golden Tulip.
Mukezangabo Augustin nyiri La Palisse Nyamata amaze gushyira umukono ku masezerano na Golden Tulip.

"Kuza gukorera hano i Kigali ni amahirwe adasanzwe, ni ibintu bikwiye kuvugwa ndetse naniyemeje kuba amabasadeur w’u Rwanda , nzaba umuvugizi w’u Rwanda mu bandi bose dukorana mu bikorwa by’ubucuruzi. Birakwiye ko Golden tulip ikorera no mu Rwanda kuko ni igihugu cyateye intambwe idasanzwe , ishimishije nyuma y’amateka ababaje cyanyuzemo."

Avuga ko ibimaze kugerwaho bigaragaza icyizere cy’iterambere ry’ejo hazaza. Ngo ni yo mpamvu bigomba kuvugwa bikamenyekana hose.

Mukezangabo Augustin ni nyiri La Palisse Hotel avuga ko kuri ubu iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ifite ibyumba 188 harimo n’icyo kwakira umukuru w’igihugu. Avuga ko amaze kuyishoramo amafaranga menshi kandi agikomeje.

Agira ati "Maze kuyishoraho miliyoni zisaga 20 z’amadolari y’Abanyamerika, hasigaye miliyoni imwe y’amadolari izakoreshwa mu kunoza ibikorwa by’inyubako bisigaye no guhugura abakozi."

Iyo hoteli yatangiye gukora ariko mu ntangira z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka ngo ni bwo Golden Tulip izatangira ku mugaragaro ibikorwa byo gucunga iyo hoteli.
Golden Tulip ifite amahoteli asaga 1000 mu bihugu 48. Ngo bahisemo gushyira i Kigali icyicaro gikuru cy’amashami yabo mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza cyane gukorana na tulip kuko ifite ubunararibonye henshi ikorera

egide yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka