YFC/Rwanda ngo ni umugisha yagize wo kwakira umukuru w’igihugu kuri uyu gatandatu
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ivugabutumwa Youth for Christ Rwanda (YFC), ufite ishuri rya Kigali Christian School, butangaza ko bwagize umugisha wo kwakira umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wagiranye ibiganiro n’abaturage nyuma y’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 28/3/2014.
Kuri uyu wa gatandatu Umukuru w’igihugu yakoreye umuganda mu murenge wa Kimironko mu kagali ka Kibagabaga mu karere ka Gasabo, aho nyuma yagiranye ibiganiro n’abaturage bahatuye ndetse n’abatuye mu nkengero zaho.
Mu biganiro yagiranye n’abaturage, Perezida Kagame yabibukije kurangwa n’indangagaciro zo kutarangwa n’ibibazo ahubwo bagashaka ibisubizo aho gutakira abandi, ubutumwa bwakoze ku mutima w’ubuyobozi bw’iri shuri ryanakiriye ibiganiro byabereye ku kibuga cy’umupira waryo.
Jean Baptiste Mugarura, umuyobozi wa YFC, yatangaje ko kwakira umukuru w’igihugu n’abaturage basaga ibihumbi 10 ari umugisha kuri bo, kubera ko abanyeshuri bo kuri iki kigo babashije kwibonera n’amaso yabo umuyobozi w’igihugu bakumva n’ubutumwa bwe.
Yagize ati “Ikindi ni uko nk’ubuyobozi bw’ishuri twagize amahirwe y’uko abanyeshuri bacu biyumviye indangagaciro tubigisha ariko noneho bazibwiwe n’umukuru w’igihugu, ibintu bifite agaciro gakomeye.”
Umuyobozi w’iri shuri atangaza ko banagize amahirwe yo gukorerwa umuhanda ugana ku mashuri makuru, kuko wari utameze neza. Ishuri rya KCS ryahawe igihembo cyo kuba ishuri ry’indashyikirwa mu 2014.
Uyu muganda wabereye muri uyu mudugudu ufitiye akamaro iri shuri kuko hakozwe umuhanda abanyeshuri bakoresha, nk’uko Mugarura yakomeje abitangaza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri nibyiz
Ibi nibyiza Kandi Imana Ishimwe aho igihugu cyacu kigeze.