Abagize AERG na GAERG bakomereje ibikorwa byabo i Nyamagabe -Amafoto
Ibikorwa bya AERG (Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994) ifatanyije na GAERG (Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barangije kwiga) byakomereje mu Karere ka Nyamagabe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015.
Abagize AERG na GAERG basuye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Cyanika bifatanya nabo babakorera uturima tw’igikoni, babaterera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse banunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Cyanika.
Banagabiye kandi umwe mu barokotse Jenoside batishoboye witwa Kamuyumbo Xaverine.