Abagize AERG na GAERG bakomereje ibikorwa byabo i Nyamagabe -Amafoto

Ibikorwa bya AERG (Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994) ifatanyije na GAERG (Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barangije kwiga) byakomereje mu Karere ka Nyamagabe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015.

Abagize AERG na GAERG basuye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Cyanika bifatanya nabo babakorera uturima tw’igikoni, babaterera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse banunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Cyanika.

Banagabiye kandi umwe mu barokotse Jenoside batishoboye witwa Kamuyumbo Xaverine.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Urwibutso rwa Cyanika rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 30.
Urwibutso rwa Cyanika rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 30.
Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Munyantwali Alphonse yunamira abashyinguye mu Cyanika.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse yunamira abashyinguye mu Cyanika.
Abayobozi b'Ingabo bifatanyije na AERG na GAERG bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.
Abayobozi b’Ingabo bifatanyije na AERG na GAERG bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.
Abarokotse Jenoside bo mu Cyanika bunamira ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.
Abarokotse Jenoside bo mu Cyanika bunamira ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.
Jean de Dieu Milindi uyobora AERG ku rwego rw'igihugu, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa Ibuka ku rwego rw'igihugu na Guverineri Munyantwali bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.
Jean de Dieu Milindi uyobora AERG ku rwego rw’igihugu, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu na Guverineri Munyantwali bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.
Indabo zashyizwe ku rwibutso rwa Cyanika.
Indabo zashyizwe ku rwibutso rwa Cyanika.
Banafatanyije n'abaturage gutera ibiti bivangwa n'imyaka.
Banafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Ibiti byatewe bizakemurira abarokotse Jenoside bo mu Cyanika ikibazo bari basanzwe bafite cyo kubona imihembezo.
Ibiti byatewe bizakemurira abarokotse Jenoside bo mu Cyanika ikibazo bari basanzwe bafite cyo kubona imihembezo.
Ingabo z'igihugu nazo zifatanyije na AERG na GAERG mu kubakira uturima tw'igikoni abarokotse Jenoside.
Ingabo z’igihugu nazo zifatanyije na AERG na GAERG mu kubakira uturima tw’igikoni abarokotse Jenoside.
Abagize GAERG na AERG bifatanyije n'abaturage n'abandi babaherekeje kubakira abarokotse Jenoside uturima tw'igikoni.
Abagize GAERG na AERG bifatanyije n’abaturage n’abandi babaherekeje kubakira abarokotse Jenoside uturima tw’igikoni.
Kamuyumbo wagabiwe inka.
Kamuyumbo wagabiwe inka.
Abaturage bateze amatwi ibiganiro nyuma yo gufatanya na AERG na GAERG gufata mu mugongo abarokotse Jenoside mu Cyanika.
Abaturage bateze amatwi ibiganiro nyuma yo gufatanya na AERG na GAERG gufata mu mugongo abarokotse Jenoside mu Cyanika.
Nyuma y'ibikorwa banahuye barasabana banashyiraho ka "Morale".
Nyuma y’ibikorwa banahuye barasabana banashyiraho ka "Morale".
Muri ibi bikorwa bafatanyije n'abaturage benshi dore ko byahuriranye n'umuganda rusange.
Muri ibi bikorwa bafatanyije n’abaturage benshi dore ko byahuriranye n’umuganda rusange.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka