Gukora uzi aho uva ni imwe mu nzira iganisha ku iterambere –Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame, atangaza ko kuba hari abasigaye bemeza ko abaturage b’u Rwanda aribo bishimye kurusha abandi muri Afurika, bituruka ku kuba boroshya ibibazo bakagerageza kubishakira ibisubizo kuko bazi aho bavuye n’amateka yabo.

Ibi abitangaza nyuma y’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na kimwe mu binyamakuru byo muri Amerika, bwatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage bishimye kandi bagerageza gushaka ibisubizo batihaye rubanda.

Perezida Kagame yakoranye umuganda n'abaturage bo mu mudugudu wa Nyirabwana mu rwego rwo kubashyigikira ku gikorwa bakoze cyo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo.
Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyirabwana mu rwego rwo kubashyigikira ku gikorwa bakoze cyo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo.

Agira ati “Mwari muzi ko Abanyarwanda muri aba mbere muri Afurika kwishima! Niyo hari ikitagenda neza Abanyarwanda babyifatamo neza ntago bajya kuganya. Uwo muco rero woroshya ibibazo no kubibonera ibisubizo nabyo bikoroha. Dukomereze aho rero tworoshya ibibazo kuko nta gihugu kitagira ibibazo. Itandukaniro ni uburyo bwo gushaka ibisubizo”.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe, Ikiganiro cyabereye mu ishuri ry’Umuryango w’Ivugabutumwa Youth for Christ Rwanda, riri mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ku wa gatandatu tariki 28 Werurwe 2015.

Abaturage bitabiriye ibiganiro byakurikiye umuganda ari benshi, bashaka kumva impanuro umuru w'igihugu abahishiye.
Abaturage bitabiriye ibiganiro byakurikiye umuganda ari benshi, bashaka kumva impanuro umuru w’igihugu abahishiye.

Perezida Kagame yatangaje kandi ko Abanyarwanda bakwiye gukora bazi aho bava kugira ngo bamenye aho bagana, ibyo bamaze kugeraho bikababera urugero rw’ibishoboka kandi bagakora mu bufatanye, buri Munyarwanda yumva ko afite inyungu kuri mugenzi we.

Umuganda wakozwe ni uwo gushyigikira abaturage batuye mu Kagari Kigabagaba mu Mudugudu wa Nyirabwana bari kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo uvuye mu mafaranga bateranyije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa, yatangaje ko uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 3,5 umaze gutwara miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda. Ukaba uzafasha abatuye no mu tundi tugari duturanye n’aka.

Nyirabwana ni umwe mu midugudu igize Umurenge wa Remera, ukaba utuwe n’abaturage 546.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo nyakubahwa President avuga nibyo rwose igihugu kirangwa n’amarira ntikijya kibona amahirwe gifite yabyazwa umusaruro kutaborogera rubanda ukishakamo ibisubizo binatuma buri wese arinda ibyagenzweho kuko biba byamuturutsemo azi uburemere bwabyo rwose. Iyi nama n’indangagaciro ni yamamare mu banyarwanda

Paulin yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka