Nyanza: Njyanama iratabariza ibitaro by’akarere bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza iravuga ko kuba ibitaro by’Akarere ka Nyanza bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi bifite ingaruka zitandukanye, ku buryo hakwiye gushakwa umuyobozi ubiyobora kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.

Ngo kuba ibitaro bya Nyanza bimaze iyo myaka nta muyobozi bifite bituma abakozi bahora bigendera uko babonye, nabyo ngo bikagira ingaruka ku barwanyi kuko batitabwaho uko bikwiye nk’uko iyo raporo ibivuga.

Inama NJyanama y'Akarere ka Nyanza ivuga ko mu bitaro bya Nyanza hari ikibazo cy'imfu z'abana n'ababyeyi igasaba ko cyagabanuka.
Inama NJyanama y’Akarere ka Nyanza ivuga ko mu bitaro bya Nyanza hari ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi igasaba ko cyagabanuka.

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza ikomeza ivuga ko mu bitaro bya Nyanza hari n’ibindi bibazo bijyanye na serivisi yo kwakira neza ababagana idakora neza, hanyuma igasoza igaragaza ko hari n’ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi.

Kigali Today hari gihamya zimwe na zimwe ifite za bamwe mu babyeyi biyemerera ko bagiye bajya kubyarira mu bindi bitaro basize ibitaro by’akarere ka Nyanza baturiye kubera gutinya ko abana babo bahagwa cyangwa nabo ubwabo bakahasiga ubuzima kubera iki kibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi kihavugwa.

Ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi mu bitaro bya Nyanza cyafashe indi ntera

Dr Jean Sauveur Uwitonze uheruka kuyobora ibitaro bya Nyanza mu myaka ine ishize.
Dr Jean Sauveur Uwitonze uheruka kuyobora ibitaro bya Nyanza mu myaka ine ishize.

Ubwo bamwe mu bakozi b’urwego rw’umuvunyi bari mu Karere ka Nyanza tariki 20 Werurwe 2015 kugira ngo baganire n’abaturage babagezeho ibibazo bafite, hari umubyeyi witwa Nyirahabimana Evelyne w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyagisozi weruye asaba kurenganurwa avuga ko hari abaforomokazi b’ibitaro bya Nyanza bamurangaranye kugeza ubwo umwana yari atwite apfa.

Uyu mubyeyi atanga ubuhamya ko imbangukiragutabara yamuzanye yageze mu nzira igaparika ku kabari ngo umushoferi wari uyitwaye n’umuforomokazi banywa inzoga, hanyuma barangije ibyabo babona kumugeza mu bitaro bya Nyanza nta bundi buryo busigaye bwo kurokora umwana yari atwite.

Nyirahabimana Evelyne asaba ko abaforomo b'ibitaro bya Nyanza bagize uruhare mu rupfu rw'umwana we bakurikiranwa.
Nyirahabimana Evelyne asaba ko abaforomo b’ibitaro bya Nyanza bagize uruhare mu rupfu rw’umwana we bakurikiranwa.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko iri mu iperereza ku rupfu rw’uwo mwana kugira ngo abaforomokazi bagize ubwo burangare bahanywe n’amategeko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

@niyoyita na tabara ndashaka kubasubiza ku matiku mufite mu mitwe yanyu,iyo uburana ibyo udafitiye uburenganzira wumva ko uri mu kuri.mujye mukura ubusutwa aho.none se ushinzwe abakozi niwe wohereza na budget zabakozi ba leta,mucyeka ko ibigo byose bikoresha abakozi bafite affectation?ubundi c abamaze 10ans niwe mwari mutegereje?kuki abahabanje batayi
Bahaye?ubwo rero muba mwatumwe mukirirwa muharabika abantu.ahubwo mwabuze ibyo mukora
.umuco mubi wabantu bi nyanza,amatiku,ubugome,imburamikoro kwivanga mu kazi nibyo bizatuma mutagera ku itarambere riramye.muve mu magambo mukore.habaho abakozi bo ku masezerano hakabaho nabahoraho .sinibaza impamvu mwicarana umuntu mugomba kuvana amatiku mu mitwr yanyu yabokamye,ahubwo mwabuze aho mu muhera I
Ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore urwo rucebe rwayo.nimutuze mwamuhereye kera abimpa amagambo ko yiturije akaba atariwe uvena budget mwatuje.ku mana

imfubyi yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Rosette we ihangane mwana wa Mama,rwose babikugeretseho kugirango Ibitaro bihunge kwishyura Indishyi z’Akababaro z’uriya Mubyeyi maze zizishyurwe nawe ubwawe. Ndasaba abashinzwe gukurikirana iki kibazo ngo bazabaze inshuro Ubuyobozi bw’Ibitaro bwagiye i Kibirizi kureba uyu Mubyeyi mbere y’Uko iperereza riba ry’Intumwa za Komisiyo y’Abakozi ba Leta ndetse n’Intumwa zoherezwaga na Minisante. Ese bajyaga yo kumara iki? ese ko batajyanaga na Rosette ? Njye ntekereza ko na dossier y’uriya Mubyeyi bongeye bakayitekinika birumvikana.
Rosette ihangane nubwo babikwegekaho Imana yo irahari kandi izabibaze uwabigizemo uruhare wese.

Komera Mama !

mugisha yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Nyanza rwose ni sawa ntacyo atwaye ndetse, agerageza gushyira Ibintu ku murongo ku girango hagaragare impinduka, ariko afite abantu bakorana bamuvangira. Nk’uriya Mugore ushinzwe Abakozi: ni umunyagasuzuguro, agira umushiha mwinshi, nta ndangagaciro za Kiyobozi afite. Kumwaka serivice ufitiye uburenganzira ayiguha wiyushye icyuya kandi ari uburenganzira bwawe (urugero : ni nk’abantu bamaze imyaka irenga 10 bakorera Ibitaro bya Nyanza bo ku rwego rwa A2 bakaba batarabona affectation zitangwa n’Akarere kandi ariwe ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abakozi) Ese ni ukutamenya inshingano ze ngo muzamutubarize ?
Agira ivangura nkaho usanga abakozi badafatwa kimwe, Mbese Ibitaro yabyubatsemo akazu ka bene wabo kuko abenshi yagiye ashyira mu kazi ni abo mu miryango y’iwabo, baturuka mu duce twa Buhanda na Muyunzwe.Nimutabare ahubwo Ibitaro bya Nyanza bimazwe na Ruswa zakwa n’Uwo mugore bituma batanga akazi bakagaha abantu bashoyemo amafaranga ariko badafite Ubumenyi, ugasanga buri gihe ni abarwayi baharenganira.
Ikibazo kiba kiri mu buryo bakoramo engagement z’abakozi, muzabanze mumenye uburyo zikorwa.
Ni akumiro !!!

Niyoyita francois yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Aho bigeze inzego z’iperereza mu Rwanda nizishake amakuru yose avugwa mu bitaro bya Nyanza kuko ni ibitaro biri mu marembere kandi ikibabaje n’uko abaturage aribo bakomeje kubihomberamo.

Hari amakuru mutamenye y’ukuntu ruriya rupfu rw’uriya mwana rwatumye hari itsinda ryagiye kureba uriya mugore ngo bamuhendahende azashyire amakosa ku muforomo hanyuma ibitaro abikure mu isoni ibi nabyo bitohozwe!

Ikindi kiri mu bitaro bya Nyanza kandi giteye inkeke ni ikijyanye n’ukuntu abakora ku modoka bafatanya na admimin Rwumbuguza bakajya kuri station ya ESSENCE maze iyagombaga kujya mu modoka bakayivunjishamo amafaranga barangiza bakayakoma mu mufuko.

Buri cyumweru baba bivaniyemo ayabo kandi hari benshi baba babyihishe inyuma byose bitohozwe.

Mu bitaro harimo ibibazo byinshi abazi kuperereza neza muzabikoreho mwitonze bucece ibi bivuzwe byose muzabibonera gihamya kandi bigire nabo bibazwa.

Mugire amahoro n’akazi keza!

Jeanne yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Mubyukuri habayeho amakosa 2 ariyo: Guparika ambulance irimo umubyeyi utwite umwana ukeneye ubutabazi bwihuse no kuba uwo mubyeyi yaragejejwe mubitaro hakiri amahirwe yo gutabara umwana we wari ukiri muzima bigafata amasaha hafi ane atarerekwa muganga waje kumwerekwa imburagihe ntacyo agikoze ngo aramire umwana akabasha gusa gutabara umubyeyi aya makosa ibitaro na Minisante bakayemeye bakayasabira imbabazi byaba ngombwa bagatanga n’indishyi.

musemakweli yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Hibaho gukingira ikibaba uwarangaranye umubyeyi ageze mubitaro ubu wanacitse kandi ubuyobozi bw’ibitaro nabwo bugaraga raporo ya muganga wabaze umubyeyi saa munani zijoro yageze muri maternite saa tatu z’ijoro amasaha hafi ane yakozwemo iki hagamije gutabara umubyeyi?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Niba Akarere kataba serious ngo karebere ibitaro, niba koko mubayobora ibitaro harimo abantu babaswe na ruswa barimo ukuriye abakozi n’ushinzwe umutungo.niba koko ushinzwe abaforomo amaze iyo myaka n’imyaniko adafite diplome kandi ahebwa akirinda kwiteranya kuko nawe azi neza ko arimo kwiba leta amafaranga ari guhembwa nta mpamyabumenyi, niba Minisante idashobora gushyiraho umuyobozi ikumvisha ubuyobozi bw’Akarere bufite mu nshingano gufasha ibitaro gukora neza butinjiye mu miyoborere bwite yabyo. Murasarura ibijyanye n’ibyo mwabibye mutuze rero.

Tabara yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Murasetsa twe twayobewe ikiri kugenderwaho muri ibi bitaro imicungire y’abakozi ni ikibazo gikomeye abaforomo n’abasage femme twabaye imali k’ushinzwe abakozi n’ushinzwe umutungo (niho ruswa iri cyane) umuforomo urambirwa akagenda abe A2,A1 , sage femme babigenza gutya iyo uje gusaba akazi uri A1 wemera gutanga akantu gafatika bagusinyira ko amafaranga ahari ukagenda MINISANTE ikaguha akazi, iyo ufite duke ufite A2 na A1 baguha ikiraka cya A2 apana akazi , iyo rero usanzwe uhakora wari A2 wenda ubu ukaba ufite A1 wibeshyako ufite experience ushaka ko uhemberwa A1 aha ukuriye abakozi aragusuzugura, ushinzwe umutungo we akubwira ko badafite ubushobozi bwo guha akazi aba A1 wagashaka n’ahandi Birakubabaza ugasezera no kuba A2 (niko nahavuye)bo baba bungutse kuko bazana inanga y’umunyakiraka ukora nka A2 cyangwa imbabare ifite A1 ariko izakora ikiraka nka A2 akabaha make cyangwa ukuriye abakozi akaba yashaka umuntuwe ubutaha ushinzwe umutungo akaba yashaka nawe uwe bakajya basimburana cg bagasangira ni hatali.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

IBITARO BYA NYANZA BYICWA N’UBUYOBOZI BW’AKARERE KA NYANZA BUDAHA AGAHENGE UHAWE KUYOBORA IBITARO CYANE CYANE IYO ARI UMUNYARWANDA BAKANANIZWA BAKIGENDERA BIGAHORA MUNZIBACYUHO Y’ABAKONGO MANI KUKO KUBERA IKIBAZO TWAVUZE HARUGURU NTAMUGANGA( DOCTEUR) W’UMUNYARWANDA UKORERA INYANZA ATARIMO GUSHAKA AHANDI AZAKORERA BURI WESE ATANGIRA AKAZI BAHAMUBWIYE, NKUBU HARI IKIPE Y’ABAGANGA N’ABAFOROMO IRI GUKORA NEZA URAHAJYA NTAMURONGO BARAKUYOBORA UMUGANGA ARAGUSANGA WICAYE AKAKUVUGISHA AKAKUBAZA SERIVICE USHAKA INDEMBE ZIRI KUVURWA VUBA YEWE NA NIJORO BONGEREYE ABAGANGA N’ABAFOROMO ISUKU IRAHARI MBESE HARI IMPINDUKA NONE NJYANAMA NIBWO ITABAJE BARASHAKA INZIBACYUHO Y’UMUKONGOMANI NTITANA N’AKAJAGARI NO GUKORA GIKONGOMANI NIBA NJYANAMA ISHAKA IBYO NISABE NISABE N’AMABWIRIZA MINISTERI Y’UBUZIMA YA CONGO BAMANIKE N’IDRAPEU RYA CONGO MUBITARO NICYO KIBURA GUSA BIRABABAJE PE.ICYAZAZANA RIMWE IMANA N’UMUKURU W’IGIHUGU BAKADUFASHA MINISANTE HAKAZAMO IMPINDUKA TUGAKIRA IKANDAMIZWA AGASUZUGURO N’AKAJAGARI NIBIBA MUZASHIME.

Jabo yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Dore ikibazo nyamukuru mubitaro bya Nyanza abaturage baho baragoye ariko abayobozi babo bagoye kubarusha kumvikana n’uwayobora ibitaro adakoreye mukwaha kwabo biragoye soit aragenda cg bikayoborwa n’umukongomani wirira inyama agataha iwe muzabaze Dr Bucyana.abayobozi mu bitaro bananirwa guca ruswa itonesha n’icyene wabo nonese ni gute uha abakozi impushya bakajya kwiga bakarangiza ufite imyanya bajyamo bagakomeza guhemberwa A2 bafite A1 n’ubunararibonye bakorana n’abo barusha akazi na experience wagahaye nyuma yabo kunyungu zawe bwite ibi ni ukutareba kure,ubuze aho ajya agakora ujya mubindi akagenda(prive& pharmacie) Nigute umuntu yakwishima akora ikiraka nk’umu A2 atari n’akazi afite A1 adahemberwa akora akazi na neza kurusha A1 (bivuze ko hari ukora undi agahembwa) uyu wahagaritse ambulance yari A1 bamwe basinyirwa akazi badashoboye niko yabyumvaga twe twese twagiye kwikorera kubera kunanizwa dushaka guhemberwa niveau zacu.Minisante ibifite mo uruhare nifashe muri gestion du personnel inatange Umuyobozi.

Iryamukuru yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Reka mbabwize ukuri ndi mubakoreye ibi bitaro ndi umuforomokazi A2 imyaka myinshi njya kwiga ngarutse kuhasaba akazi ndi A1 bambwiye ko nkora ikiraka nka A2 nyamara hari imyanya y’aba A1 nyuma namenye ko ushinzwe abakozi atakurimbuye(utamuhaye ruswa) ntacyo muvugana kubwibyo abakozi bafite uburambe mu kazi kubera kwiyizera mukazi bamaze kwiga kuko batatanga ruswa bimwa akazi ubu abenshi bagiye mubindi nanjye ndimo (Gucuruza, gukora pharumasi no kwishingira amavuriro) ababuze iyo bajya bemera guhemberwa A2 bafite A1 ubonye iyo ajya akigendera mbese i nyanza ni urugero rwiza mugutakaza abaganga n’aboromo bamaze kugira ubunararibonye. abakozi bashya bataramenyera bazanywe n’ushizwe abakozi kunyunguze(abenshi babanje kuba abarimu baza kwiga igitwe barimo nuwo wahagaritse ambulance akajya mubindi abenshi ni abo mu muryango we kubuhanda) , ikindi kiciro na none ni icy-ushinzwe umutungo uyuwe ahanini ni abanyamurenge bene wabo mbese ruswa itonesha n’icyenewabo bishinze imizi abarata uburambe bahemberwa A2 ari ba A1

Mizero yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ibi njyanama yakoze ni amatiku adafite ishingiro kuko ibi si ukuri? bisa naho njyanama yafashe mission yo guhimba ibibazo aho bitari hagamijwe gusa gutuzamo nyobozi kubera ibibazo bwite bifitaniye. byongeye kuba abagize njyanama baba nabo barigeze kuyobora birabagora kubaho batavangira abayobozi rero gutangaza inkuru nkiyi ugaca igikuba ntacyabaye ni umugambi agatsiko gato mubajyanama kateguye ugamije guteza ibibazo, nyobozi y’akarere, abashinzwe ubuzima mu karere, ubuyobozi bw’ibitaro murh make ntakibazo gihari igihari ni ishyari n’amatiku kubatifuza ko ibinv bigenda neza nkuko biri kugenda ubu.

Kankindi Marguerithe yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka