Rwamagana: Abaturage begerejwe ishami rya Prime Insurance
Sositeye y’ubwishingizi ya Prime Insurance yafunguye ishami ryayo rishya mu mujyi wa Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ishami rije gufasha abaturage gushinganisha ibyabo no gukomeza kubashishikariza akamaro ko kugira ubwishingizi.
Gushyira ishami muri uyu mujyi biragaragaza kandi uburyo abaturage bamaze gusobanukirwa n’ubwishingizi by’umwihariko iterambere ry’umujyi wa Rwamagana, nk’uko byatangajwe na Gregoire Amani, umuyobozi mukuru wa Prime Insurance, kuri uyu wa gatanu tariki 27/3/2015.
Yagize ati “Biri muri gahunda twatangiye yo kugira ngo tuve mu mujyi tugende twegera Abanyarwanda batandukanye aho bari tubahe ubwishingizi bubarinda, kandi tunabagezeho ubwoko bw’ubwishingizi nyabwo bubabereye.”
Yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguha serivisi zihuse abaturage, kuko umuturage ufite ubwishi. Ikindi bakaba banazanye uburyo bushya bwo kugura ubwishingizi umuntu akoresheje telefone atiriwe akora urugendo ajya ku biro bya Prime.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, yatangaje ko bifuza ko haza amashami menshi kuko kugana ibigo by’ubwishingizi biri mu bigaragaza iterambere igihugu kiba kigezeho.
Ati “Tumaze iminsi dufite ikibazo cy’ibiza nk’inkongi z’umuriro kigikomeza kumvikana, inyubako zubakwa zigahirima. Ibyo byose rero iyo abaturage bacu babishyizeho ubwishingizi birabagoboka. Tuba twifuza ko ingeri zose n’abafite ubuhinzi bakagombye kubushinganisha.”
Uretse ikicari cyayo gikuru giherereye mu mujyi wa Kigali, Prime ifite andi mashami 28 hirya no hino mu gihugu. Prime ifite ibice bibi by’ubwishingizi, icy’ubuzima n’icy’ibindi bisanzwe. Ni ikigo kihuje n’indi sosiyete yari isanzwe izwi nka COGEAR Ltd.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngo kihuje na COGEAR?! Wavuze se ko cyayimize nyuma yo guhomba. Abandi bihuje se,umwe ata izina rye akitwa iry’undi ?!!