Abiga ubumenyingiro bazungukira ubumenyi muri filime igiye gukinirwa mu Rwanda

Abiga amasomo ajyanye n’ubumenyingiro bagiye kungukira ubumenyi muri Filime yitwa “Muganga” igiye gukinirwa mu Rwanda guhera ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015.

Ibi byatangajwe, ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 na Dorcie Rugamba, umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative yateguye iyi filime, akaba umuyobozi wayo ndetse n’umwe mu bazagaragara bakina muri iyi filime.

L-R: Murenzi Julie, Rugamba Dorcie na Judith Heard, bamwe mu bazagaragara muri iyi Filime.
L-R: Murenzi Julie, Rugamba Dorcie na Judith Heard, bamwe mu bazagaragara muri iyi Filime.

Rugamba yagize ati “Iyi filime yatewe inkunga n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), izafasha abana b’abanyarwanda kwihugura mu bumenyingiro butandukanye biga, buzaba bukenerwa mu gihe tuzaba dukina iyi filime. Biteganyijwe ko izakinwa igihe kirekire kuko iyi filime ‘Muganga’ ari filime y’uruhererekane (Serie)”.

Rugamba yakomeje atangaza ko mu byiciro bazakinamo iyi filime byose bazajya bahugura abanyeshuri babiri babiri biga ubumenyingiro mu myuga itandukanye ikenerwa muri filime, kugeza igihe iyi filime izarangirira.

Ati “Muri iyi filime tuzakorana n’inararibonye mu kuyobora filime, mu gufata amashusho, mu gusiga no gutaka imibiri y’abantu, mu kwambika abantu, mu gufata amajwi ndetse no mu gutanga urumuri mu gihe tuzaba dukina”.

Rugamba na bamwe mu bo bazafatanya gukina no mu bindi bikorwa bizakenerwa muri Filime "Muganga".
Rugamba na bamwe mu bo bazafatanya gukina no mu bindi bikorwa bizakenerwa muri Filime "Muganga".

Izo nararibonye mu myuga itandukanye Rugamba yatangaje ko bazaziha abanyeshuri babiri babiri bazajya bazigiraho muri icyo gihe cyo gukina, kugira ngo bazarangize bafite ubumenyi kandi bamenyereye no gukora, bikazabafasha kuzahita bibona ku isoko ry’umurimo batarinze gutegereza.

Rugamba atangaza ko iyi filime y’uruhererekane yiswe “Muganga” izashimisha abantu cyane kuko iteguranye ubuhanga, ikaba izanafasha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda indwara kuko ikubiyemo ubutumwa ku buvuzi, buri mu ndimi eshatu Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turategereje. Nonese imvugo niyongiro? Arikontimukagaragaze amarira menshi, kuko yumunyarwanda amena amarira ubona biteye agahinda. Impamvu zimwenazimwe flm nyarwana zidakurikirwa kubwangembona aruko habaharimo amarira.

Mourice yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka