Rubavu: Kaduhoze yasimbuye Bahame ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu

Nyuma yo kweguzwa kwa Komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu no gusezererwa mu nama Njyanama y’akarere ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Kaduhoze Marie Jeanne wari umuyobozi wa Collège Inyemeramihigo niwe watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu mu gihe cy’inzibacyuho cy’amezi atatu.

Saa cyenda n’iminota 48 nibwo komisiyo y’amatora yari itangije igikorwa cyo gutoresha ugomba gusimbura umuyobozi w’akarere.

Abakandida bahatanaga ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ni Kaduhoze Marie Jeanne ufite imyaka 38 wari usanzwe ari umunyamabanga w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Inyemeramihigo.

Kaduhoze Marie Jeanne watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu mu nzizabacyuho ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'akarere.
Kaduhoze Marie Jeanne watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu mu nzizabacyuho ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’akarere.

Hari kandi Dusabimana Emmanuel w’imyaka 34 akaba ari mu nama njyanama ahagarariye urubyiruko.

Kaduhoze Marie Jeanne yatowe ku majwi 17 naho Dusabimana Emmanuel abona amajwi 3.

Nyuma yo gutorwa, Kaduhoze yatangaje ko afite intego yo gufasha akarere gukosora byinshi byangiritse, hamwe no kuza mu myanya ya mbere mu mihigo y’akarere dore ko gahora kaza ku mwanya wa nyuma.

Dusabimana (hagati) wari uhanganye na Kaduhoze ku mwanya w'umuyobozi w'Akarere ka Rubavu.
Dusabimana (hagati) wari uhanganye na Kaduhoze ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.

Nta bayobozi b’akarere bungirije batowe kimwe n’uko nta munyamabanga nshingwabikorwa w’akarere washyizweho, cyakora umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira wari witabiriye uyu muhango yahise agirana inama mu muhezo n’abakozi b’akarere kugira ngo barebere hamwe icyakorwa mu kubaka akarere kari kamaze iminsi gafite ibibazo mu buyobozi, bamwe mu bakozi bakaba baragize uruhare mu kudindiza imirimo no gutanga amasoko bishakira indonke.

Mukandasira avuga ko kuba abayobozi bari basanzwe bayobora akarere bavuyeho nta gikuba cyacitse kuko batuzuzaga inshingano zabo, ariko hakaba hari icyizere ko hari abandi bashobora gukomeza imirimo.

Guverineri Mukandasira (wambaye umutuku) yavuze ko kuba komite nyobozi n'umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rubavu begujwe nta gikuba cyacitse kuko na mbere batuzuzaga inshingano zabo.
Guverineri Mukandasira (wambaye umutuku) yavuze ko kuba komite nyobozi n’umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rubavu begujwe nta gikuba cyacitse kuko na mbere batuzuzaga inshingano zabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Uwiteka agukomeze mu mirimo mishya ushinzwe kandi ubyizere iza gufasha.

Nsanzabandi Jean Andre yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Imana izagushoboze mu mirimo mishya uhawe. Komera komera gusohoza inshingano uzabifashwa mo n’Imana usenga.Amahoro y’Imana abane nawe.

Mukajambo Elisabeth yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Umuyobozi mushya turamushyigikiye

Agnan yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Reka dusengere uyumudamu kugirango Imana imuhe ubwenge nkubwa Saromo maze akakarere gasubire kumuronko.

djeph yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Aka karere gakwiye ivugurura rigaragara kuko nubundi njye ndabona bikigoye iby’aka karere

Teto yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Imana imufashe kandi imushoboze no mu itorero asengeramo turamwemera

Hakim yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Imana imufashe kandi imushoboze no mu itorero asengeramo turamwemera

Hakim yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Abantu barasetsa koko. Utorewe kuyobora by’agateganyo Akarere mu mezi 3 ariko ngo uzaza mu myanya myiza muihigo,! Kora ibyo ukora ugire n’ibyo ukosora ariko wihubukira umwanya mwiza mu mihigo kuko uzasoza bataranatangaza urutonde!
Cyakora bareke kukugamisha izuba ahubwo bazagutore na nyuma kuko nk’umuntu usanzwe muri njyanama wazahura byinshi. Bne chance.

Mariza yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

njyewe narabibonaga kuva Yaza kutuyobora ku ishuli 2005 ari directrice. Ubu aho ndi niwe mbikesha ndamuzi ni umuyobozi mwiza afite igikundiro n’igitinyiro. Rekamurebe rubavu ukuntu igiye kuba iya mbere. Turagushyigikiye jeanne wacu

major yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Mayor, uzashyire ingufu no mu micungire y’ibigo by’amashuri. Warabiyoboye, nta cyo bakubeshya. Za Busasamana, Muhato, Kanembwe I, ... Tabara abana n’abarezi. Aba directeurs bigize utumana duto. Umutungo w’ibigo nta ho utaniye n’umufuka wabo. Nta kwita ku ireme ry’uburezi. Bring CHANGE!

ngabo john yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Imana ishimwe,

najyaga ndota umunsi umwe Imana izakiza abanyarubavu bene Mobutu na KINANI bari barabohoje akarere ka Rubavu, bakakomeka kuri ZAIRE.

Haragahoraho Imana ikunda u Rwanda n’abanyarwanda, haragahoraho Paul Kagame, haragahoraho Imana yakijije abanyarubavu Interahamwe, aba CDR, abacengezi none ikaba ikoze imirimo ikomeye yo kubakiza BAHAME na BUNTU, bene KININA.

Nizere ko ubutabera bugiye gukora akazi kabwo, noneho na bwa bucuruzi bw’imicanga bari barasimbuje kuyobora akarere, dore ko birirwa bakusanya amafranga yo mu micanga banacuruzanya n’uruyi KIMENYI Clement mu Cyondo (Kamuhoza), basenya andi makoperative ngo ni uko atazi gutanga Ruswa ndetse n’ibindi byaha bitandukanye birimo kwirirwa basambanya utwana tutunyeshuri ngo bazabashakira akazi n’ibindi byose muzi, Imana izabibabaza, ndetse n’ubutabera bukaba bugiye kubibabaza. Hari abavuga ngo ibi ni amagambo, ariko murebe inkuru zanditswe kuri Rubavu, mu mezi atandatu ashize, murasanga ibi bihari kdi niteguye gutanga andi makuru yose kugirango Imana ikomeze ikize abanyarubavu ingoyi baboshywe na Bene MOBUTU na HABYARIMANA.

Nshimiye abatowe, tubafiteho icyizere cyane ko basanzwe ari inyangamugayo muri byose. Me KADUHOZE akarere azagashobora cyane ko ari inyangamugayo kandi akaba adakunda ruswa nnka bariya Bene Mobutu na KININA bari bararindagije abaturage.

Igihe nyacyo nk’iki Imana irasubiza!
Babazwe n’ubutaberwa kuko turabwizeye.

Mutoni yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Kenyera ukomeze turagushyigikiye, Kaduhoze M J ,uduhe icyerekezo cyiza akarere kacu nako gatere imbere kdi urashoboye.....!!!!

julien yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka