Ruhango: Perezida wa Njyanama nawe yeguye

Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango idasanzwe yateranye ku wa 27 Werurwe 2015 yemeye ubwegure bw’uwari Perezida wayo, Didier Gakuba uherutse kuyishyikiriza ibaruwa isaba kwegura ku mpamvu ze bwite.

Tariki ya 05 Werurwe 2015, nibwo uwari perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe inama njyanama y’Akarere ka Ruhango ayisaba ko yakwegura ku murimo y’ubujyanama.

Aha Gakuba yari amaze kwemererwa kwegura.
Aha Gakuba yari amaze kwemererwa kwegura.

Akimara kwemererwa ubwegure bwe, Gakuba yatangaje ko kwegura kwe bitewe n’akazi asanzwe akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kuko muri iki kigo hagaragayemo ikibazo cy’imicungire mibi y’amafaranga n’ubu bigikurikiranwa.

Gakuba avuga ko urwego rwa Perezida w’Inama Njyanama ari urwego rw’ubuvugizi ku baturage, bityo agasanga atari kubibangikanya n’ibibazo afite, akaba yarahisemo kwegura ku mpamvu ze bwite, ariko akaba yizeza ko nk’umunyarwanda ukunda u Rwanda, azakomeza kuba hafi y’abo bakoranaga.

Inama Njyanama idasanzwe yemeye ubwegure bw'uwari Perezida wabo.
Inama Njyanama idasanzwe yemeye ubwegure bw’uwari Perezida wabo.

Akomeza asaba abaturage bari baramutumye kumva ko kwegura kwe nta gikuba gicitse.

Ubwegure bw’uwari umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango bwemewe nyuma y’umunsi umwe uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa nawe yeguye, akaba ari nawo Gakuba yiyamamarijemo ubwo yagirwaga umujyanama mu karere, akaza no kugirirwa icyizere cyo kuyiyobora.

Didier Gakuba yari amaze imyaka ine ari Perezida w'inama njyanama y'Akarere ka Ruhango.
Didier Gakuba yari amaze imyaka ine ari Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Ruhango.

Gakuba atangaza ko kwegurira rimwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yiyamamarijemo ntaho bihuriye no kwegura kwe, kuko we atigeze anabimenya ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa yeguye.

Vis Perezida w’inama Njyanama y’aka karere, Kagabo Mansuet, ari nawe wayoboye inama yo kwemera ubwegure bw’uwari perezida, yavuze ko ubu komisiyo y’amatora ariyo igiye gutegura amatora y’uzasimbura Gakuba weguye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubwo yeguye ku mpamvu ze jye ndumva nta kibazo ahubwo abayobozi bicare bashaka undi wabasha kuhakora neza maze aka karere kadasubira inyuma kimwe n’uriya murenge wa mbuye nawo ushakirwe uwuyobora

fanuel yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ntimukabeshye ngo ni mpamvu bite. Gakuba Didier yarafashwe arafungwa kubera kwiba amafaranga ya Leta muri RBC. Yaje kurekurwa byagateganyo ku mpamvu zitumvikana. Ntabwo arahanagurwaho icyo cyaha kubeza ubu. Ntabwo rero yashobora kuyobora Njyanama kandi nawe aregwa ubujura. Ni byinshi yatobanze muri RBC yirata ko akomeye muri FPR.
Byageze aho yirukanwa burundu mu bakozi ba Leta hakoreshejwe ibarwa ya Prime Minister.
Musigeho kujya mubeshya abamur age. Niba mbeshya nabinyomoze hano!!!!

Kaya antony yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Nibura namwe mugerageje kuvuga ukuri. Igihe.com rwose nasomye inkuru banditse ku bijyanye n’ubu bwegure bwa perezida wa Njyanama ya Ruhango ndumirwa. Aho kubeshya abasomyi bagiye bicecekera byibuze?

Gakuba Gilbert yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ubundi Mbuye wagirango ni umurenge utari uwo mu Rwanda rwose! ni umurenge wasigaye inyuma bikomeye kuburyo wegere abaturage baho ukareba uko bayobowe wakumirwa! kandi byose biterwa n’aba bantu baza kuhiyamamariza batahavuka batanahazi... Mbuye ifite abantu basobanutse bahavuka sinzi impamvu bayitobanga! Iheruka kuyoborwa nuwari Counselor Rugamba kera ibi bya Decentralization bitaraza! #Turarambiwe

Umuturage yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka