Rubavu: Komite Nyobozi y’Akarere yegurijwe rimwe kubera uburangare mu gutanga isoko rya Gisenyi
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze kweguza Komite Nyobozi yose y’Akarere kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.
Njyanama ya Rubavu yeguje Umuyobozi w’Akarere, Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezechiel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirasafari Rusine Rachel hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Kalisa Christophe, ku wa 27 Werurwe 2015 bashinjwa kwegurira rwiyemezamirimo ABBA Ltd isoko rya Gisenyi ngo nta kiguzi atanze.
Iyi nama njyanama yari yateranye igamije kwiga amakosa yakozwe n’abayobozi b’akarere mu gutanga isoko rya Gisenyi bakaryegurira rwiyemezamirimo ABBA Ltd ngo atagize ifaranga atanga kandi ryari ryashyizwe muri cyamunara.
Isoko rya Gisenyi rivugwaho kugurishwa hatubahirijwe amategeko ryagurishijwe rwiyemezamirimo witwa ABBA.Ltd mu mpera z’umwaka wa 2014 wagombaga kwishyura Akarere ka Rubavu miliyari 1.3, ariko rwiyemezamirimo yaje kurihabwa nta kiguzi atanze ndetse yongererwa n’ubundi buso butari muhagomba kugurishwa.
Nk’uko byagaragajwe n’akanama k’ubukungu k’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, ngo igurishwa ry’isoko ryaciye ukubiri n’amategeko aho ubundi inama njyanama yagombaga kubimenyeshwa ariko ntibikorwe, n’aho ibimenyeye yasaba ko bihagarikwa umuyobozi w’akarere akabyanga yishingikirije ko byashora akarere mu manza.
Mu nyandiko nyinshi zagiye zandikwa hagati y’abakozi b’Akarere ka Rubavu n’abayobozi bako, inama njyanama y’akarere yagaragaje uburangare no kudakurikirana ibikorwa bibera mu karere hitawe ku nyungu z’umuturage.
Inama njyanama iyobowe na Mbarushimana Nelson yagaragaje ko Akarere ka Rubavu kari mu turere twatanze amasoko ariko ntiyuzure bigaragaza ko abatanga amasoko batabifitiye ubushobozi.
Abihera ku kuba Akarere ka Rubavu karagiriwe inama n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB mu kwegurira abikorera isoko rya Gisenyi ariko ntizishyirwe mu bikorwa.
Igurishwa ry’isoko rya Gisenyi ryakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ariko nyobozi y’akarere ntiyagira icyo ikora kandi yari ishinzwe gukurikirana ibikorerwa mu karere no guharanira inyungu z’abaturage, ibintu bitakozwe mu gikorwa cyo kugurisha isoko rya Gisenyi akarere kari kamaze gutangaho miliyari imwe na miliyoni ijana.
Ku ruhande rwa Nyobozi y’akarere, inama njyanama yabaye yari yitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezechiel, hamwe n’ushinzwe imibereho myiza Nyirasafari Rusine Rachel naho Umuyobozi w’Akarere, Bahame Hassan, akaba afunzwe akurikiranyweho kwakira Ruswa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Kalisa Christophe we arwaye ku buryo atitabiriye inama njyanama.
Abayobozi b’akarere bari bahari (Buntu Ezechiel na Nyirasafari Rachel) mbere yo kweguzwa bahawe umwanya wo kwisobanura ku bajyanama ariko bikaza ku bagora kugeza aho basabye imbabazi bavuga ko ibyo bategekwa na njyanama ari cyo bakora kuko bagaragaje intege nke mu byo bakora.
Naho abakozi b’akarere bashinzwe gutanga amasoko bavuze ko ibyakozwe hirengagijwe amategeko kuko ibyo basabye ko byagenderwaho bitubahirijwe ndetse n’ibikorwa byo kugurisha isoko ntibagenerwe inyandiko nk’uko inama njyanama y’akarere itigeze ibimenyeshwa, naho ibimenyeye yahagarika igikorwa cyo kugurisha isoko nyobozi ikabirengaho.
Mu gihe rwiyemezamirimo yari yahawe n’akarere inyandiko imufasha kubona inguzanyo muri BRD yo kurangiza iri soko, iyo nyandiko yahise iteshwa agaciro naho aba bari bagize komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu bo ngo bagiye gukurikiranwa mu nkiko.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
ushinzwe uburezi NGORORERO kugira ngo ahe umwana ishami yatse kwigamo ni ngombwa azane ruswa bitaba ibyo akamuha agronomy cg veternaire. Niyo yaba yatsinze par excellence ntabikozwa
Nyobozi ya Rubavu ntabwo yegujwe ahubwo yirukanywe/yahagaritswe Ku mirimo.
kwegura basaba .
umuntu ko yandika yegura ariko Rubavu ho barirukanywe land I bass a police kubakurikirana mu beriberi.
Ndumva byakosorwa
arikosha RUbavuyo bahame yari yarayangije wagirango harimurikongo ahakozi baridwi baribafite za campanyi zipiganira amasoko agurisha ibibanza nkugurisha ubutaka bwase akagurisha isoko kumugaragaro umuntu umwe nkaho arumurimawe yarakwi ye kubibazwa ntasatima cg ikimenyane akabiryozwa ruswa yayimirije imbere
twe twagiraga ngo meya wacu atanga ruswa kwa perezida kuko yicaga agakiza.
abo bayobozi nibakurikiranwe kandi bibere abandi urugero bareke kujya bayoborwa n’inda nini bakibagirwa inyungu za rubanda
ntaho bivuye naho bigiye
Ngororero ho byarivanze aho ushinzwe mu karere ka ngororero yaka ruswa bose babireba ikindi nta burere agira yaba ba directeur b’ibigo nabarimu abaca amazi
kuba barananiwe gukora neza ngo bateze imbere aka karere nibaveho maze basimburwe n’abandi babishoboye kandi ibyaha baba barakoze bazabihanirwa
MUZAZE MUNGORORERO AHO MOYOR RUBONEZA AHO YUJUJE UMUTURIRWA MUKIBUGA CYA LETA URUBYIRUKO RWITOREZAGA RUE VERS RUSUSA PARISH’AKABYITIRIRA ABANDI’MUGENZURE./.