Burera: Njyanama y’akarere yabonye Perezida mushya
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2015, Habyarimana Jean Baptiste yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera agasimbura Bumbakare Pierre Celestin weguye kuri uwo mwanya ku wa 11 Gashyantare 2015.
Habyarimana wari uhanganye na Nyirandikubwigenge Perpetue, yagize amajwi 16 kuri 27 y’abari bitariye amatora. Naho Nyirandikubwigenge agira amajwi icyenda. Haboneka impfabusa z’amajwi abiri. Abagize njyanama y’akarere bose ni 33.
Habyarimana ugiye kuyobora Njyanama y’Akarere ka Burera asanzwe ari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, aho akorera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze. Yari asanzwe ari umujyanama w’akarere ka Burera uhagarariye umurenge wa Gahunga.
Afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi (Geography), yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), akaba anamaze imyaka 15 akora umwuga w’uburezi.
Uwo asimbuye, Bumbakare, ngo yeguye ku mwanya wa Perezida wa Njyana y’Akarere ka Burera ku bushake bwe. Mu ibaruwa y’ubwegure bwe akaba yaravugaga ko abitewe no kuba yari agiye gukorera kure y’Akarere ka Burera bikaba bitari kumworohera gukomeza kuyobora.
Bumbakare yatangiye kuyobora Njyanama y’Akarere ka Burera akora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), aho yari komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu.
Nyuma yaje guhindurirwa imirimo ajya gukora muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari umuyobozi w’urwego rw’amategeko.
Yahamaze igihe gito kuko ku wa 15 Ukwakira 2015 ari bwo inama y’abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rimwemerera (Bumbakare) gusezera burundu ku kazi.
Nyuma yaho ni bwo yahise ajya gukora akazi k’ibijyanye n’igenzura ry’imisoro muri Repubulika ya Santarafurika (Central Africa Republic: CAR).
Bumbakare yatorewe kuyobora inama njyanama y’Akarere ka Burera tariki 15/03/2013, asimbuye Dr. Nduwayezu Jean Baptiste weguye kuri uwo mwanya tariki 26/02/2013.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo, Jean Baptiste,ubupfura n’umurava usanganwe Bizakurange muri akakazi katoroshye ko kuyobora inama njyanama y’akarere.IMANA IZABIGUFASHEMO!!!!