Tayo na Esther bitabiriye BBA 2014 ngo gusubira iwabo bizabagora

Tayo wo mu gihugu cya Nigeria na Esther wo mu gihugu cya Uganda, bamwe mu bitabiriye mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro ya cyenda, bavuga ko kubera urukundo bagaragarijwe ndetse n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda, gutaha bizabagora.

Mu kiganiro Tayo na Esther bagiranye na Kigali Today bakigera mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2015, batangaje ko abanyarwanda babanye mu irushanwa rya Big Brother Africa 2014 batishushanyaga, ahubwo bagira urugwiro nk’uko barubagaragarije babakira.

Frank Joe na Esther bari kumwe muri BBA 2014. Aha bishimishaga mu mujyi wa Kigali.
Frank Joe na Esther bari kumwe muri BBA 2014. Aha bishimishaga mu mujyi wa Kigali.

Esther ati “Nejejwe cyane no kubana na bagenzi banjye bo mu Rwanda twaherukanaga mu irushanwa rya Big Brother Africa 2014, kandi urukundo n’urugwiro batwakiranye biratugaragariza ko batishushanyaga mu irushanwa twarimo, ahubwo batwiyeretse uko bari, bigaragarira muri ibi birori bateguye byo kwishimana n’inshuti babanye neza mu irushanwa”.

Tayo nawe ati “Urugwiro nabonanye abanyarwanda, urukundo n’umutima mwiza batugaragarije batwakira ndabizeza ko tuzabashimisha ku wa gatanu, kandi kugeza ubu ndabona gusubira mu rugo bizatugora cyane kuko twanejejwe cyane n’urugwiro rw’abanyarwanda ndetse tunanezezwa kuba mu gihugu kirimo isuku, umwuka mwiza n’ibindi byiza nzamenya mu minsi mfite inaha”.

Frank Joe na Tayo bari mu bataramira muri Serena Hotel kuri uyu mugoroba. Tayo avuga ko yaryohewe n'u Rwanda.
Frank Joe na Tayo bari mu bataramira muri Serena Hotel kuri uyu mugoroba. Tayo avuga ko yaryohewe n’u Rwanda.

Tayo na Esther baje mu Rwanda basanga bagenzi babo Nhlanhla wo muri Afurika y’Epfo na Permithias wo muri Namibia na Sabina wo muri Kenya, ndetse na bagenzi babo b’abanyarwanda Frank Joe na Nkusi Arthur, bakaba bari butaramane n’abanyarwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 kuri Serena Hotel.

Baje basanga Frank Joe (wambaye umutuku), Nhlanhla (wambaye agapira) na Permithias (wambaye ishati). Aha bari muri studio ya KTRadio.
Baje basanga Frank Joe (wambaye umutuku), Nhlanhla (wambaye agapira) na Permithias (wambaye ishati). Aha bari muri studio ya KTRadio.
Tayo, Permithias, Frank Joe, Esther na Nhlanhla ubwo bagendaga bishimisha mu mujyi wa kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 26 Werurwe 2015.
Tayo, Permithias, Frank Joe, Esther na Nhlanhla ubwo bagendaga bishimisha mu mujyi wa kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 26 Werurwe 2015.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

thanx Rutindukanamurego to let us know uko aba bagabo bishimiye u Rwanda uzampamagare kuri 0788450076 ngusengerere

rnadine yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Thanks Frank that’s good starting

kay yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka