Kutumvikana na Mister One bitumye Danny Vumbi ataririmbana na Kidumu na Makanyaga

Umuhanzi Danny Vumbi wamamaye cyane kubera indirimbo ye “Ni Danger” ntakiririmbye mu gitaramo kizabera kuri Kaizen Club Kabeza, ku wa 28 Werurwe 2015 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba yari kuzahuriramo na Kidumu na Makanyaga Abdul bitewe no kutumvikana neza n’abateguye iki gitaramo.

Aya makuru Danny Vumbi yayatangaje abinyujije kuri Facebook ku mugoroba wo ku wa kane tariki 26 Werurwe 2015.

Avugana na Kigali Today ku murongo wa telefoni, ku wa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015, Danny Vumbi yatangarije ko kugeza ubu Mister One wateguye icyo gitaramo atamuhaye umwanya ngo bagire ibyo bumvikanaho bijyanye n’imikoranire, bityo kuba bigeze ku munota wa nyuma batarumvikana ahitamo gufata icyemezo cyo guhagarika kuzagaragara muri iki gitaramo.

Mu magambo ye, Danny Vumbi yagize ati “Umuntu uri kubitegura ni Mister One, hari ibintu ntumvikanyeho nawe bituma mfata icyemezo cyo kutazacyitabira n’ubwo bari banshyize kuri affiche. Biriya kwari ukugaragaza nyine ko n’ubwo ndi kuri affiche ntazaboneka”.

Danny Vumbi avuga ko atakiririmbye mu gitaramo kizitabirwa na Makanyaga na Kidumu.
Danny Vumbi avuga ko atakiririmbye mu gitaramo kizitabirwa na Makanyaga na Kidumu.

Kigali Today imubajije niba biramutse bikosowe bakumvikana yakwemera kugaragara muri iki gitaramo, Danny Vumbi yagize ati “Ubundi yampamagaye njyewe ndi i Butare hanyuma musaba ko yaba aretse no kunshyira kuri affiche arambwira ngo ntabwo tuzananirwa kumvikana, hanyuma mvuyeyo turumvikana ambwira ko azansubiza kuwa gatatu saa sita, kuwa gatatu umunsi wose ntiyampamagara, ejo kuwa kane muhamagaye arambwira ngo naramunanije ngo arimo kuvugana n’ibitangazamakuru ngo ko ntazaba mpari ko ngo yancancelinze (yankuyemo), alors nta yindi reaction nari kugira nahise nyine ntangaza ko ntazaba mpari, ni uko nguko bimeze”.

Mister One, wabanje kuvuga ko kuba Danny Vumbi atazaririmba we ntacyo abiziho, avuga ko ariwe wanze ko bumvikana.

Yagize ati “Bon ntabwo mbizi, ntabwo mbizi cyane gusa yari yambwiye ko tuza kuvugana hari ibyo ashaka kumbwira, ariko ubwo niba yarafashe umwanzuro akaba yavuyemo cyangwa hakaba hari ibyo yagutangarije ntabwo mbiziho cyane”.

Abajijwe kubyo batumvikanyeho, yasubije agira ati “Urumva yansabye ko tubonana nawe ambwira ko ashaka ko hari ibyo tuvugana kuko hari ibyo tutari kumva kimwe ariko niba tutaravugana urumva ntabwo...cyane ko no mukanya nari maze kumuhamagara ambwira ko ari kuri radiyo”.

Kuba bigeze ku munsi wa nyuma bataravugana cyangwa ngo bumvikane ku bintu bimwe yagize ati “Nta kibazo na kimwe kuko ibyakozwe byose byari byumvikanweho, nta na kimwe cyakozwe tutumvikanyeho n’uwo musore. Ahubwo ibyo yaba ashaka guhinduramo cyangwa se ibiganiro byose yaba ashaka ko tugirana ni ibiza nyuma y’ibyo twumvikanye ko tugomba gukora no gukoresha”.

Danny Vumbi yari ateganyijwe mu bazaririmba muri iki gitaramo.
Danny Vumbi yari ateganyijwe mu bazaririmba muri iki gitaramo.

Abajijwe impamvu yamushyize kuri affiche batarabyumvikana, byo yagize ati “Ibyo ni ibyo ashaka kukubwira kugira ngo inkuru y’iwe igire agaciro ariko twarabivuganye turanumvikana, twumvikana igiciro, twumvikana uburyo bw’imikorere, yewe twaje no kugeramo hagati haciyemo nk’iminsi ibiri, tuza kugira uburyo duhinduramo mu mikorere kugira ngo bizagende neza.

Yungamo ati “Niba warabonye facebook profile y’iwe nawe niwe muntu wa mbere wari urimo kubyamamaza, izindi changes zaba zibaye nyuma kandi ubwo wenda abigenje gutyo hari izindi proof nyinshi zifatika zabayeho kugira ngo tubashe gukorana”.

Umunyamakuru wa Kigali Today amubajije icyo abona cyaba cyarateye uko kutumvikana no guhindura ku munota wa nyuma, Mister One yasubije ati “Nakubwira iki se ko yansabye ejo ko tubonana kandi bitashobokaga nari mu Ntara hanyuma nkaba nari muhamagaye mukanya ngo tubonane ko nabonetse akambwira ko ataboneka, urumva namenya, ntabwo nzi ikintu cyabiteye, ntabwo mbizi muri make”.

Si ubwa mbere bibaye ko abategura ibitaramo n’abahanzi batumvikana ku mikoranire kugeza ku munota wa nyuma, hari n’ubwo abahanzi bashyirwa mu bazaririmba batanabizi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Danny nakore nkabagabo areke gukemesha abafana be bari bamwiteguye

joe yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Danny Vumbi Nashake Ukuntu Yumvikana Nawe Tooo Bose Nibihangane

Ntambabaro Pascal yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Sha njye simba murwanda Ariko aka kagande ndakazi kazana amananiza mubabantu

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka