Ruhango: Batoraguye umurambo bayoberwa umwirondoro wa nyirawo

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2016, mu Mudugudu wa Bisika mu Kagari ka Mpanda ho mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango batoraguye umurambo w’umugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 37 ariko bayoberwa umwirondoro wa nyirawo.

Uyu murambo ngo wabonywe bwa mbere n’uwitwa Mpayimana Valens, mu ma saa sita z’amanywa ngo arimo kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, avuga ko uwo murambo wagaragaraga ko nyirwawo yishwe anizwe cyakora kugeza ubu ngo uri mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe usumwa rigaragaza icyo yaba yasize.

Nubwo iperereza ngo rigikomeje ariko kugeza ubu nyakwigendera ngo ntibaramenya umwirondoro we.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka