Abasahura umutungo w’amakoperative bagomba gukurikiranwa –Tony Nsanganira

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, avuga ko abayobozi b’amakoperative bigarurira imitungo y’abanyamuryango bakwiye guhagurukirwa byaba ngombwa bakanirukanwa, aho kugira ngo bakomeze kwanduza isura nziza y’amakoperative.

Ibi Nsanganira yabivugiye i Rwamagana, ku wa 26 Werurwe 2015, mu nama ku itangwa ry’ubwunganizi mu ishoramari ku bahinzi n’aborozi bibumbiye mu makoperative bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nsanganira yagaragaje ko koperative ari urufunguzo ndakuka rw’iterambere ry’abaturage ariko ko bitewe n’abayobozi bamwe bigarurira imitungo y’abanyamuryango bishobora gusenya amakoperative yari amaze kwiyubaka, ndetse n’abandi baturage ntibitabire gushinga amashya kuko baba bafite ingero mbi zituruka ku bayobozi gito.

Tony Nsanganira avuga ko abasahura amakoperative bagomba gukurikiranwa.
Tony Nsanganira avuga ko abasahura amakoperative bagomba gukurikiranwa.

Iyi nama yagarutse ku ruhare rw’amakoperative mu iterambere ry’igihugu, abayitabiriye bagaragarizwa ko hari amahirwe akomeye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ku bibumbira mu makoperative, nko kuborohereza mu buryo bw’inguzanyo no gushyiraho ibigo bitandukanye bibunganira mu mishinga yabo. Cyakora uru rwego ngo ntiruratera imbere mu buhinzi n’ubworozi.

Abahagarariye amahuriro y’amakoperative mu Ntara y’Iburasirazuba bavuze ko bazi inyungu zo kwibumbira mu makoperative kuko hari akora neza bakayareberaho, ariko ngo hari n’ayigarurirwa n’abayobozi bakikubira umutungo naho abanyamuryango bayo bagahomba, ari na byo bituma asenyuka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Mugabo Damien, yavuze ko iki kigo kizahana cyihanukiriye umuyobozi uzagaragaraho ayo makosa, ariko ngo intego ya mbere ni ukwigisha abanyamuryango gucunga neza koperative no kwifatira ibyemezo byo kuvanaho abayobozi babi.

Inzego bwite za Leta, abafatanyabikorwa n'abanyamuryango b'amakoperative ubwabo ngo bakwiye gukorera hamwe kugira ngo koperative zicungwe neza.
Inzego bwite za Leta, abafatanyabikorwa n’abanyamuryango b’amakoperative ubwabo ngo bakwiye gukorera hamwe kugira ngo koperative zicungwe neza.

Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Iburasirazuba zasabwe kubwira abaturage amahirwe agera ku bibumbiye mu makoperative nko koroherezwa kubona inguzanyo n’ubwishingizi bw’ibyo bakora.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha amakoperative, ngo harateganywa guha imbaraga amakoperative akora neza kugira ngo n’abandi bayigireho. Intego ni uko 70% by’abakora ubuhinzi bazabukorera mu makoperative.

Amakoperative ngo ni urufunguzo rw'iterambere kandi agafasha benshi kuzamukira rimwe.
Amakoperative ngo ni urufunguzo rw’iterambere kandi agafasha benshi kuzamukira rimwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyereza umutngo bagomba guhanwa kandi ukagaruzwa dore ko ubangamira iterambere ry’igihugu cyacu

vedaste yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka