Impuguke zashimiye u Rwanda kuba icyitegererezo mu miyoborere ikoresheje ikoranabuhanga

Abayobozi mu nzego zitandukanye zijyanye n’iby’ikoranabuhanga ndetse n’impuguke bateraniye i Kigali mu nama yahuriwemo n’ibihugu byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza bigaga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kunoza imiyoborere bashimiye u Rwanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu kugera ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye.

Iyi nama yitwa “Commonwealth e-Governance Forum Africa 2015” yabaye ku wa 24-25 Werurwe 2015, abayitabiriye bashimiye u Rwanda nk’igihugu gikoresha neza ikoranabuhanga mu miyoborere ihamye mu kugera ku iterambere rirambye. Abitabiriye iyi nama bigiye hamwe uburyo buhari butangwa n’ikoranabuhanga mu kunoza uburyo za leta z’ibihugu ziha serivisi abaturage.

Prof Tim Unwin yashimye u Rwanda ku muhate n'ingufu rwakoresheje mu gukoresha ikoranabuhanga.
Prof Tim Unwin yashimye u Rwanda ku muhate n’ingufu rwakoresheje mu gukoresha ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ikoranabuhanga uhuriweho n’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza (CTO), Professor Tim Unwin yashimye byimazeho u Rwanda ku muhate n’ingufu rwakoresheje mu ikoresha ry’ikoranabuhanga mu kugera ku mahirwe ritanga ndetse no gukorera mu mucyo.

Yagize ati “Ndashima abaturage b’u Rwanda ndetse na guverinoma ku byagezweho byose ndetse n’umusanzu byatanzwe muri rusange. Izamuka rya 28 ku ijana mu ikoreshwa rya murandasi (internet), ndetse na 70 ku ijana ry’abaturage bakoresha telefoni zigendawa, ndetse mu gihe cya vuba rwashyizeho itegeko rigenga ibikorerwa mu ikoranabuhanga (cyber security policy) nka kimwe mu by’ingenzi byerekana uko giverinoma ikoresha ingufu zose mu kugera ku iterambere rirambye hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Professor Tim Unwin yongeyeho ko hariho za gahunda zitandukanye nka gahunda ihamye igenga umuyoboro mugari (broadband strategy) ndetse na Rwandapedia byose byatangijwe muri 2013, ndetse n’urubuga rwa Rwanda Online ruzafasha abaturage basaba serivisi kuzibona byoroshye rwatangijwe muri 2014.

Iyi nama yigaga ku ruhare rw'ikoranabuhanga mu kunoza imiyoborere.
Iyi nama yigaga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kunoza imiyoborere.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rukomeze rubyaze umusaruro ikoranabuhanga mu buryo butandukanye, harimo kurikoresha neza mu gutanga serivisi inoze ndetse no kurikoresha mu miyoborere myiza.

Yagize ati “Dukwiye kugira imiyoborere izafasha urungano ruzaza, aho byinshi bimaze kugerwaho mu miyoborere yifashisha ikoranabuhanga, aho mu myanzuro twafatiye muri iyi nama ari uko u Rwanda ruzakira inama muri Kamena uyu mwaka yiga uko abana bakoresha imbuga zitandukanye bakomeza kurindwa, mu bufatanye n’ibigo nka Facebook ndetse n’inzego zinyuranye tuzigira hamwe uko abana bakoresha izo mbuga bakomeza kurindwa mu buryo bunyuranye.”

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga mu inozwa ry’imikorere ihamye”, aho muri iyi nama higiwe hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho kwifashisha mu itangwa rya serivisi nziza.

Commonwealth Telecommunications Organisation ni umuryango mpuzamahanga ufite icyicaro i London mu Bwongereza kandi ukorana n’inzego zitandukanye ndetse n’ubunararibonye ufite mu gufasha abanyamuryango bawo mu kwerekana uruhare rw’ikoranabuhanga mu mikorere inyuranye.

Impuguke zashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera.
Impuguke zashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera.
Minisitiri Nsengimana asuhuza Prof Tim uyobora CTO.
Minisitiri Nsengimana asuhuza Prof Tim uyobora CTO.

Inkuru ya Migisha Magnifique ushinzwe itumanaho muri MYICT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka