Minisitiri Busingye mu basaba indi manda ya Perezida Kagame

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yatangaje ko ari mu banyarwanda basaba ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakomeza kuyobora Igihugu nyuma ya manda ya kabiri izarangira muri 2017.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 26 Werurwe 2015, Ministiri Busingye yagize ati “Mu bamaze iminsi basaba nanjye ndimo n’ubwo ntarandika urwandiko. Impamvu abaturage babivuga, barareba aho tuvuye, aho tugeze n’aho tugana. Itegeko Nshinga nibo barikoze, ni iryabo, nta we basaba kurihindura; ingingo ya 193 niyo yonyine ivuga ngo nta mushinga wabaho uyihindura, ariko izindi zose zahindurwa”.

Akomeza agira ati “Dufite igihugu cyari hafi kuvaho; abanyarwanda rero iyo bavuze bati ‘Nyakubahwa Perezida, ba uturi imbere dukomeze’, ntabwo ari ukuvuga ngo barashaka umuyobozi gusa, hari umuntu bashaka ku mpamvu; igihe cyo kubasubiza kigera aho kikagera, ibyo turabikurikirana, turabireba,…hari aho bigera abantu bagapima, si ya yindi bita ‘referendum?’ Nzi ko Leta nayo igomba gutanga igisubizo”.

Minisitiri w'Ubutabera Jonston Busingye ni umwe mu bashyigikiye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.
Minisitiri w’Ubutabera Jonston Busingye ni umwe mu bashyigikiye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.

Ubusabe bw’abantu b’ingeri zitandukanye ngo bukomeje kwakirwa, ndetse hari na benshi babisaba bavugira mu itangazamakuru, Minisitiri Busingye agatanga icyizere ko ubwo busabe buzahabwa agaciro.

Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara ngo utangiye gushyira ikibazo mu rwego rwa Politiki

Ikibazo cy’umuryango w’Umunyemari Assinapol Rwigara usaba Leta gukurikirana iby’urupfu rw’uwo mubyeyi wabo, cyari cyagejejwe kuri Perezida wa Repubulika no mu zindi nzego, ariko ngo ba nyiracyo baragishyira mu rwego rwa politiki kurusha kujya mu butabera, Ministiri Busingye akavuga ko “gitangiye kubura ifatiro”.

Yavuze ko umuryango wa Rwigara wandikiye Perezida wa Repubulika, Ministeri y’ubutabera nayo ihabwa kopi; bakaba baragiriwe inama ikibazo bakakigeza mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha kugira ngo hasuzumwe niba byajya mu nkiko; ndetse na serivisi za Perezidansi zikaba ngo zarahamagaye uwo muryango bakagira ibyo baganira ku cyakorwa.

Ministiri Busingye ati “Ariko iyo tubibona mu itangazamakuru biba bishatse gukora preshaaa (pressure), biba bishatse kuba ibibazo bya politikee! … ni ishyakaa, ni iki! Noneho n’abazi gusesengura bakareba bakavuga bati ‘ariko iyi nyandiko ihuye neza n’iyanditswe n’uri i Buruseri witwa Ben Rutabana, wavuze kuri uru rupfu; ntabwo tuzi neza niba turimo gukurikirana iby’ubutabera cyangwa ari politiki”.

Minisitiri Busingye yagize icyo avuga ku manza za gacaca, abatarekurwa barangije ibihano, ikibazo cya Ruswa, ndetse anihanangiriza abahesha b’inkiko na ba noteri

Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga hamwe na ba Noteri barahiriye imbere ya Ministiri Busingye.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga hamwe na ba Noteri barahiriye imbere ya Ministiri Busingye.

Mu bindi Minisitiri Busingye yasobanuriye itangazamakuru, harimo icy’imanza za gacaca 10,762 zitararangizwa ariko zigize umwihariko w’ibyitaweho; ndetse n’ikibazo cy’abafungwa barangiza igihano ntibarekurwe, nabo ngo basigaye bangana na 2,400 mu gihe babarirwaga mu 7,000 mu kwezi gushize.

Ibyaha birimo ruswa no kunyereza umutungo wa Leta “biraza kuba amateka” kuko n’abayobozi bakuru bitwa “ibifi binini” nabo ngo bashyiriweho uburyo bwihariye bwo kubata muri yombi. Minisitiri w’Ubutabera yaburiye n’abagifite ibyo bagomba kwishyura Leta, ko bazishyuzwa ku ngufu bageretseho amafaranga ibihumbi 500 y’ingendo zo kujya kubashakisha.

Mbere gato y’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yihanangirije abahesha b’inkiko na ba noteri bose bageraga kuri 60 barahiriye imbere ye, ko bategetswe guha abaturage ubutabera bunoze no kuborohereza kubona serivisi zihuse.

Yashimangiye ko ikibazo cy’amarangizarubanza kigomba gukemurwa “ku neza cyangwa ku nabi”, aho abantu binangira, abahisha imitungo, abasabwa kwishyura ntibabikore bitwaza ko badahari; bose baburirwa ko bashobora kuzakurikiranwa mu nkiko bagafungwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngire icyo nisabira abanyapolitiki ku bijyanye na mandat y’umukuru w’igihugu: Mutureke twe abaturage tubyikorere, kandi dusa n’ababirangije, turanabishoboye .Mureke kutuvangira hato hatazagira n’uhirahira avuga ko byaturutse hejuru. Tuzi icyo yatumariye, mutuze, ahasigaye twe dukore ugushaka kw’ IMANA Y’I RWANDA YO YA MUDUHAYE.

G yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Kuba usaba indi mandat ya periza Kagame ntabwo bitangaje, ahubwo icyari kudutangaza ni uko wari kuvugako atayemerewe kuko Itegekonshika ntabwo ribimuhera uburenganzira nka ministre ufite ubucamanza munshingano ze, ntasaba ko Itegekonshinga ryubahirizwa, ubwose ikindi twakongeraho niki? Ubwo ni ukujya tugendera kubuhanuzi naho ibyamategeko bibara banyirabyo.

Kanyarwanda Djuma yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Uwazayakorikikirenze ibyoyakoze?

gikonko vincent men yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka