Nyamasheke: Arashinjwa gutema inka y’umuturanyi ngo bari bafitanye amakimbirane

Umugabo witwa Akayezuwa wo mu Mudugudu wa Mikingo mu Kagari ka Mubumbano arashinjwa n’abaturanyi gutema inka y’umuturanyi we mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2015 kubera ibibazo by’amakimbirane bari bamaranye iminsi.

Mu ijoro ryakeye ni bwo ngo Akayezu yahengereye abaturanyi bahugiye mu kazi afata umuhoro aragenda atemagura inka yabo, bahita bamubona baramwirukankana baramufata bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Abaturage baturanye n’aba bagabo bombi bavuga ko basanganywe amakimbirane y’imiryango ahaniniashingiye ku masambu no kurengerana, mu minsi yashize bombi ngo bagiye kwishinganisha mu nama y’abaturage buri umwe avuga ko afite umutekano muke aterwa na mugenzi we.

Ngo byaje kugeza ubwo Akayezu asanga aho uwo muturanyi we Ndayibanje Naasson acururiza aragenda amenagura ibirahure byose abaturanyi barahurura barabunga bibwira ko amakimbirane ashize.

Nyamara ngo buri munsi bahoraga bacyocyorana ndetse no mu kabari ugasanga umwuka hagati yabo atari mwiza, kugeza ubwo umwe afashe icyemezo cyo gusanga inka mu kiraro maze ngo arayitemagura.

Umwe mu baturage wari uhari agira ati “Twagiye kumva twumva induru iravuze ngo inka yanjye barayitemye tubona barirukanse bati ‘ni Akayezu uyitemye turamubonye’ bariruka abamufata ni ko kumujyana kuri Polisi, tugiye kurebe inka dusanga yayitemaguye koko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome, asanga icyaha nk’iki kidakwiye ku baturage ayobora, agasaba ko amakimbirane yose akwiye kugezwa mu buyobozi ndetse n’abaturage bakabakiranura ngo bitaragera ubwo umwe akora ibikorwa by’ubugome nka biriya.

Agira ati “Buriya uriya muturage yakoze icyaha cy’urugomo rurimo ubugome bishobora kumuviramo gufungwa kandi byashoboraga gukemurwa n’ubuyobozi bakabafasha kubumvikanisha buri wese akabaho neza none bimushyize mu kaga ndetse n’umuryango we bitawuretse kuko yari awufitiye akamaro none arawusize.”

Kugeza ubu, Akayezu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, aho ategerejwe kuzagezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka