Ruhango: Umuyobozi w’umurenge yeguye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, Idrissa Bihezande yeguye ku mirimo ye ku wa 25 Werurwe 2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier yemeje aya makuru y’iyegura ry’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Bihezande, ariko akavuga ko atazi impamvu yamuteye kwegura, dore ko mu ibaruwa yavuze ko yeguye ku “giti cye”.

Uwayoboraga Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yeguye.
Uwayoboraga Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yeguye.

Ati “nibyo koko yamaze kwegura ibaruwa ye twayakiriye ejo, gusa ntituzi impamvu yeguye, ariko wenda ku giti cye wasanga azifite, twe icyo tureba n’uko yakoze ibyo mategeko asaba, nta kundi twari kubigenza”.

Bihezande yeguye nyuma y’uko tariki ya 27 Mutarama 2015 yari yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwigabiza amashyamba ya Leta nta burenganzira abifitiye.

Ikindi ni uko atigeze yitabira umwiherero uherutse kubera i Gabiro witabiriwe n’abanyamaganga nshingabikorwa b’imirenge yose yo mu gihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango akavuga ko impamvu atitabiriye uyu mwiherero yavugaga ko arwaye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbuye niwo murenge mu Rwanda wihariye ku miyoborere! Wagirango ni agace ka Congo uhageze yikorera icyo ashatse. Mbese ibya Mbuye ni Agahomamunwa!

umusomyi yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

yigiriye inama ya kigabo niba avuye mumaboko ya pilice arokotse amashyamba niyitahire bitabaye ibyo yazasangamo bagenzibe inyuma ya ma ferabeton

beby yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka