Acces Bank yatangije gahunda yo gufasha abagore kwiteza imbere ibicishije muri gahunda yayo bise “W” Inititative

“W” Initiative” ni gahunda igamije gufasha abari n’abategarugori gutinyuka kwizigama, kwihangira imirimo no kwaka inguzanyo ngo babashe gukomeza kwiteza imbere no gutegura ejo hazaza heza nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iyi banki mu Rwanda Jean Claude Karayenzi, mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 25 werurwe 2015 kuri Hotel Des Milles Collines .

Karayenzi yasobanuye ko iyi gahunda atari igicuruzwa, ahubwo ari uburyo bwo kongerera abagore ubumenyi, ubushobozi ndetse no kubahuza na bagenzi babo bafite icyo babarusha mu bijyanye no kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Access bank mu Rwanda,Jean Pierre Karayenze.
Umuyobozi wa Access bank mu Rwanda,Jean Pierre Karayenze.

Karayenzi ati “Burya iyo uteje imbere umugore, uba uteje imbere umuryango. Amafaranga yose uhaye umugore uba wizeye ko azayakoresha neza. Ni yo mpamvu twahisemo gushyiraho iyi gahunda igamije kubasha kugera ku iterambere rirambye.”

Depite Nyirarukundo Ignaciene, uhagarariye abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, wari n’umushyitsi mukuru yavuze ko iyi gahunda ari iyo kwishimira kuko ije kunganira gahunda ya leta yari isanzweho yo guteza imbere umugore.

Goreth Dusabe, Umukozi wa Access Bank na we yakanguriye abagore kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye, ndetse anabibutsa ko umugore ari atagomba kuba uwo kwinuba ahubwo ari uwo kwizerwa, anashimira Access Bank kuba yarabatekerereje ibyiza bibategurira ejo hazaza.

Nyirarukundo yagize ati “Turashimira Access Bank cyane, ‘WInitiative’ ni amahirwe abagore babonye yo gukomeza kwiteza imbere, ndasaba abagore kuyakoresha neza.”

Yanavuze kandi ko bifuza ko iyi gahunda yakangurirwa cyane cyane abana b’abakobwa bakiri bato, bakirangiza amashuri yabo kugira ngo babashe kugera ku nzozi zabo.

Aba bafataga ifoto y'urwibutso.
Aba bafataga ifoto y’urwibutso.

Access Bank kandi si ubwa mbere igiye gukorana n’abagore, kuko isanzwe ikorana nabo cyane.

Janet Nkubana uhagarariye Gahaya Links ikora ibiseke, akaba umwe mu basanzwe bakorana nayo abivuga yavuze ko Access Bank yamubaye hafi cyane ndetse n’abo bakorana, babasha kwigeza kuri byinshi birimo no kwiyubakira inzu yo gukoreramo, ati ”Tugitangira ntitwari dufite amafaranga menshi, twegereye Access Bank, na yo itwakira neza, iratwizera iduha inguzanyo.”

Janet Nkubana kandi yavuze ko ibyo bagezeho byose babikesha iyi banki anayishimira ko n’ubu idahwema kubaba hafi.

Iyi gahunda ya “W Initiatve” izafasha abagore bari mu byiciro bitatu, ari byo urubyiruko (Young Professionals,)rugitangira kwikorera cyangwa rukirangiza amashuri rushaka kugera ku nzozi zarwo.

Mu byo bazajya bafashwamo, harimo no guhabwa amasomo n’abantu bafite ubumenyi mu gukorana n’amabanki kubarusha.

Abagore bafite ingo( Women in Family) na bo bazafashwa, boroherezwa igihe bagiye kubyara, cyangwa kwivuza muri gahunda (Maternal Health support) , ndetse bagahabwa n’izindi nama zabafasha gucunga ingo zabo neza.

Ikindi cyiciro ni icy’abatangiye gukora ubucuruzi( Women in Business), aho bazajya bahuzwa n’abandi bashoramari b’abagore bakungurana ibitekerezo.

Bose kandi bakazajya bahabwa amahirwe yo guhurira ku rubuga nyungurana bitekerezo n’abandi bagore bari muri gahunda ya “WInitiative” mu bihugu bitandukanye.

Iyi gahunda kandi Ikaba yaratangijwe no mubindi bihungu Access Bank Ikoreramo nka Nigeria na Ghana.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka