Urubanza rwa Col Tom Byabagamba n’abo bareganwa rwasubitswe bwa kabiri

Ku nshuro ya Kabiri urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza François rwari ruteganyijwe kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe 2015 mu Rukiko rwa gisirikare i Kanombe, rwasubitswe.

Ngo rwasubitswe kubera ko abunganizi b’abaregwa batagaragaye mu rukiko, hafatwa umwanzuro wo kurwimurira ku wa 08 Mata 2015.

Impamvu yatanzwe n’abaregwa yatumye abunganizi babo batagaragara mu rukiko kuri uyu wa kane, ngo ni uko batamenyeshejwe hakiri kare ko urubanza rwimuriwe uyu munsi.

Ubusanzwe uru rubanza rwari buburanishwe ku wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2015, ariko ntirwaba kubera gahunda z’urukiko rwa gisirikare zahindutse, rushyirwa ku wa kane tariki ya 26 Werurwe 2015 kandi abunganira abaregwa bari bafite izindi gahunda bituma batabasha kugaragara mu rukiko.

Urubanza ruregwamo Col Byabagamba na bagenzi be rwasubitswe kuko abunganizi babo batabonetse.
Urubanza ruregwamo Col Byabagamba na bagenzi be rwasubitswe kuko abunganizi babo batabonetse.

Ku ruhande rw’ ubushinjacyaha, nyuma yo kumva imbogamizi z’abaregwa, bemeye ko ari uburenganzira bwabo kuburana bafite ababunganira, bityo bwemera ko urubanza rusubikwa ababuranyi bakazagaruka mu rukiko bafite ababunganira.

Major Hategeka Bernard wari ukuriye inteko iburanisha yemeye ko urubanza rusubikwa rugashyirwa ku wa 08 Mata 2015 , kandi asezeranya abaregwa ko ubutaha ikibazo cyo kubura ababunganira kitazongera .

Col. Tom Byabagamba ashinjwa icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, icyo gusebya Leta gihanwa n’ingingo ya 660 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, gusuzugura ibendera ry’igihugu icyaha gihanwa n’ingingo ya 532 no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye, gihanwa n’ingingo ya 327.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara bareganwa arashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi, icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Ashinjwa kandi icyaha cyo gusebya Leta gihanwa n’ingingo ya 660 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, akanashinjwa gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Naho Sgt Kabayiza François we ashinjwa icyaha cyo guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye, kikaba gihanwa n’ingingo ya 327.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazabona ishyano abasahaka kuzagambanira igihugu cyacu bashaka gusenya ibyagezweho. ubutabera bukore akazi kabwo

kidumu yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka