Uwaba yaragize uruhare mu mvururu z’i Rusizi azahanwa -Kalisa Adolphe

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC, Kalisa Adolphe aratangaza ko iyi kipe igikomeje iperereza ku mvururu zabereye i Rusizi nyuma y’umukino ikipe ya Espoir FC yatsinze mo APR FC igitego kimwe ku busa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’ikipe ya APR FC ku Kimihurura ku wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2015, umunyamabaganga mukuru w’ikipe ya APR FC, Kalisa Adolphe uzwi ku izina rya Camarade yatangaje ko n’ubusanzwe muri APR FC batajya bihanganira imyitwarire mibi iyo ariyo yose, ari nayo mpamvu bategereje ibizava mu iperereza ngo bafate umwanzuro.

Kalisa avuga ko n'ubusanzwe batajya bihanganira imyitwarire mibi.
Kalisa avuga ko n’ubusanzwe batajya bihanganira imyitwarire mibi.

Ati “Muri APR Fc ntitujya twihanganira imyitwarire mibi, uwaba yaragize uruhare mu mvururu zabereye i Rusizi agomba guhanwa, gusa ntituzahubuka tuzabanza twige kuri raporo y’abari baduhagarariye kuri uriya mukino”.

Yakomeje agira ati “Umubitsi wacu yari ahari kandi yaduhaye raporo, tuzategereza ibizava mu iperereza haba ku ruhande rw’ikipe y’APR FC haba no ku rwego rwa FERWAFA, ibizavamo nibwo tuzamenya imyanzuro tuzafata”.

Muri iki kiganiro kandi hagarutswe ku kibazo cy’umutoza mukuru w’ikipe, aho byari bimaze iminsi byibazwa niba ari Mashami cyangwa Dusan Dule, gusa Kalisa yatangaje ko mu nama iheruka guhuza abayobozi b’ikipe ya APR FC bemeje ko Dusan Dule ariwe mutoza mukuru akungirizwa na Mashami Vincent.

Dusan wagizwe umutoza mukuru.
Dusan wagizwe umutoza mukuru.

Biteganijwe ko mu mpera z’iki cyumweru aribwo akanama gashinzwe imyifatire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kazatangaza imyanzuro ku mvururu yabereye i Rusizi, nyuma yo gusuzuma raporo y’abasifuzi ndetse no kumva impande zirebwa n’icyo kibazo.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ndabona mu. Jupiter rather was maguru harimo akavu yope gakabije. kandi byose ni abatoza bashyu. Umukozi twecyane. bagabanye nge Nda bivu zenkumufa NA. wayo murakoze!!!!!!

furigance don mediateur yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ikipe se ko ari cira aha nikubite, izahanwa na nde? Iki gihe kuri rayon ntibari barabirangije kera. ndetse bakajya no kubivuga muri press conference mbere yo kubiha aba bireba. naho ubu ngo amabaruwa azahabwa ba nyirayo da nibo bazivugira ibihano bahisemo. Hahahahaha, Ferwafa we genda uranshimisha kweli!

afscs yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ahubwo muzasuzume neza abasifuzi nbosi shya

VIANNEY yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

APR ntakosa ifite mancth naturutse kgl njya kureba uriya mupira rusizi uhubwo muhane abasifuzi nibo nyira bayazana bamakimbirane

VIANNEY yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

nizereko nihaboneka uwateje imvururu azahanwa byintanga rugero kuko narayor bayigirije ho nkana kdi byari byoroshye gusa muzadutangarize ibyavuye muri raporo twumve

dushimimanalambert yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ariko ko Rayon yabikoze bugaca habonetse ibihano byayo, APR bategereje iki cg baratinya ko ari ingabo ? muje mureka kujijisha abaturage tuzi neza ko APR ari ikipe y’igitugu . yahanwa nande se ?

NGOYI JOHN yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Bazahanwa na nde ko Ferwafa ubona nta gahunda ifite.

kk yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

ngabona uyu mutoza ari umu rayon kbs.Yambaye ibara ryiza cyane

nyampinga yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka