Bugesera: Gitifu w’akarere n’abo bafunganye bahakanye ibyaha baregwa

Abakozi batanu b’Akarere ka Bugesera barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere na rwiyemezamirimo bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bose bahakana ibyaha bakurikiranyweho.

Aba bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamata ku wa 25 Werurwe 2015, ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu iyubakwa ry’ibiro by’Akarere ka Bugesera.

By’umwihariko rwiyemezamirimo Twahirwa Jean Claude akekwaho gutanga ruswa kugira ngo abashe kubona isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’akarere, aho ubushinjacyaha bwamweretse ibaruwa yandikiye ise amusobanurira impamvu isoko yahawe ryadindiye, maze nawe avuga ko yabitewe n’amafaranga miliyoni 80 n’imodoka ya RAV 4 yahaye abo mu Karere ka Bugesera ariko akaba atarabavuze amazina.

Inyubako y'ibiro by'Akarere ka Bugesera niyo ntandaro y'ifungwa ry'abakozi b'akarere na Rwiyemezamirimo.
Inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera niyo ntandaro y’ifungwa ry’abakozi b’akarere na Rwiyemezamirimo.

Yagize ati “iyo nyandiko ni njye wayimwandikiye ariko sinashakaga kumubwira ko ari ruswa natanze kugira ngo mbone isoko, kuko hari ibindi nashakaga kumubwira ko amafaranga yanshiranye kuko yanteraga ubwoba anshiraho igitutu”.

Naho ku bijyanye n’inyandiko mpimbano, ubushinjacyaha bwarekanye fagiture yishyuzaga akarere ya miliyoni zirenga 157 maze ayijyana muri banki KCB bamuguriza miliyoni 50 kandi akarere nta deni kamufitiye. Icyi cyaha nacyo akaba yagihakanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie ndetse n’ushinzwe ibikorwa remezo, Nzeyimana Phocas nabo bahakanye icyaha cy’inyandiko mpimbano aho bavuze ko imikono yabo yiganwe kuko batigeze basinya kuri iyo fagiture yajyanye muri banki kwakirwaho inguzanyo.

Munyanziza yagize ati “sinigeze musinyira na rimwe ahubwo ababishinzwe mubikurikirane”.

Munyanziza na bagenzi be bose bahakanye ibyaha baregwa.
Munyanziza na bagenzi be bose bahakanye ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha bwasabiye buri umwe mu bafunze gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakomezwe iperereza.

Urukiko rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015 isaa kumi z’umugoroba.

Amasezerano yo kubaka ibiro by’akarere yashyizweho umukono muri Nzeri 2012, inyubako igomba kuzura mu gihe cy’umwaka ariko imirimo yagiye idindira, kuri ubu igeze ku gipimo cya 76%.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abakoresha umutungo wa lete munyungu zabo,bajye babiryozwa.

christian miguel yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

BARYANINGWE WA NTURO NGO YAFATIWE MU KIGEGA BATI; WAGEZEMO UTE? ATI; NANYEREYE NGWAMO! BATI AKO GATEBO SE! ATI: NGICYO IKIMFASHE! NONESE IYO BARUWA YA 80 000000 FR NA RV 4. NTIBIZOROHA, HARYA UBWO NINDE URI KUYIGENDAMO?.

RUBIMBURIRANGABO yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ndumva abo ari amabandi ya Ruharwa ahubwo!! Mubakandakande amabya bayagarure! Eeeeeeeeehh, 80 Millions zose bakaba barazitamiye!!!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka