Permithias na Nhlanhla bitabiriye BBA 2014 batunguwe n’iterambere ry’u Rwanda

Nhlanhla wo muri Afurika y’Epfo na Permithias wo muri Namibia, bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro ya cyenda, bavuga ko batunguwe n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 ruvuye muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kiganiro bagiranye na KT Radio hamwe na Kigali Today ku wa 25 Werurwe 2015, aba basore bavuze ko ubwo bageraga mu Rwanda basanze rurenze uko bari barwiteguye.

Bemeza ko bari babanje gushaka amakuru ku Rwanda bakabona ko ari igihugu gito mu buso kandi cyanyuze mu bihe bikomeye bya jenoside, bityo bakumva ko ari igihugu kicyishakisha.

Frank Joe (wambaye umutuku), Nhlanhla (wambaye agapira) na Permithias (wambaye ishati) mu kiganiro evening Croze kuri KT Radio gikorwa na Shyne.
Frank Joe (wambaye umutuku), Nhlanhla (wambaye agapira) na Permithias (wambaye ishati) mu kiganiro evening Croze kuri KT Radio gikorwa na Shyne.

Nyuma y’amasaha ane gusa bageze mu Rwanda, Permithias yagize ati “Twasanze u Rwanda ari rwiza rwose, urabona ko ari igihugu gifite umurongo uhamye kigenderaho, akavura gatonyanga, ibiti mu muhanda byiza cyane mu ibara ry’icyatsi ntako igihugu cyanyu gisa”.

Nhlanhla we yavuze ko kimwe mu bimugenza mu Rwanda ari uguhuza umuco wo mu gihugu cye n’iy’abandi, haba umuco w’u Rwanda, Namibia ndetse n’Afurika y’Epfo, cyane ko Afurika ari umugabane mwiza ufite byose bityo ukaba ukwiye kugaragara.

Ati “Icyo numva tuzakora hano, uretse kwishimana na bagenzi bacu twabanye mu irushanwa, tuziga byinshi, haba mu mico yacu itandukanye, bityo duhuze ibyo tuvana mu bihugu byacu nka Afurika imwe, cyane ko ari umugabane wabyaye ikiremwamuntu. Dukwiye kugaragara no kuyobora”.

Uyu musore yongeye ho ko yiteguye kandi kubona ubwiza bw’abanyarwandakazi yumvaga bavuga, cyane ko yari ataragira benshi bahura mu masaha ane gusa bari bamaze mu Rwanda.

Frank Joe na bagenzi be bari kumwe muri BBA2014 bari kumwe n'umuyobozi wa Kigali Today n'abandi ku biro bya Kigali Today.
Frank Joe na bagenzi be bari kumwe muri BBA2014 bari kumwe n’umuyobozi wa Kigali Today n’abandi ku biro bya Kigali Today.

Frank Rukundo uzwi nka Frank Joe, umuhanzi w’umunyarwanda, umwe mu bahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere mu irushanwa BBA ari nawe wateguye igitaramo cyizahuriza mu Rwanda abagera kuri 6 bitabiriye iri rushanwa umwaka ushize, igitaramo kizaba ku wa gatanu muri Serena Hotel, yavuze ko yatumiye aba bantu kugira ngo abereke u Rwanda, nk’umuntu wahagarariye igihugu cye.

Ati “Icyo nashakaga, ni ukuzana aba bantu mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Twahagarariye ibihugu byacu muri ririya rushanwa riruta ayandi yose muri Afurika. Nagira ngo babone u Rwanda, bamenye aho ruva, aho ruri n’aho rugana”.

Uretse Parmithias na Nhlanhla, biteganyijwe ko hari abandi bazaza muri icyo gitaramo barimo Sabina w’ Umunyakenya, Ester w’umunya Uganda ndetse na Tayo w’umunya Nigeria, wakunze kuvugwaho udushywa twinshi ubwo bari mu irushanwa turimo kutumvikana n’abo babana harimo n’umunyarwanda Arthur, cyakora bikaba bitaramubujije kwegukana umwanya wa kabiri muri iri rushanwa.

Aba basore bakiriwe n’umunyamakuru wa KT Radio, Shyaka Andrew Shyne mu kiganiro “The evening Crooze” gifite umwihariko wo kwakira abahanzi batandukanye, baba abo mu Rwanda ndetse n’abo hanze baba baje mu Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

isura nziza bazakura iwacu bazayigeze iwabo nabo bamenye ko twiteje imbere

nzukira yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka