Abikorera nibo pfundo rizatuma intego za Leta zigerwaho –Min Kanimba

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), François Kanimba aributsa abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru ko Urwego rw’abikorera arirwo nkingi ya mwamba izatuma intego zitandukanye u Rwanda rwihaye, zirimo gahunda y’imbaturabukungu ndetse na gahunda yo guhanga imirimo zigerwaho.

Zimwe mu ntego u Rwanda rwihaye ni uko ubukungu bwarwo bugomba gukomeza kuzamuka bukagera kuri 11,5%, guhanga imirimo itari munsi y’ibihumbi 200 buri mwaka mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, ndetse no kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga ku kigero cya 28% buri mwaka, kugira ngo hagabanywe icyuho kigaragara mu mihahiranire y’u Rwanda n’amahanga.

Minisitiri Kanimba yibukije abikorera ko aribo pfundo ry'ishyirwa mu bikorwa ry'intego u Rwanda rwihaye.
Minisitiri Kanimba yibukije abikorera ko aribo pfundo ry’ishyirwa mu bikorwa ry’intego u Rwanda rwihaye.

Minisitiri Kanimba, ubwo yaganirizaga abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari bashoje itorero ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera, tariki ya 23 Werurwe 2015, yababwiye ko izo ntego zose zizagerwaho aribo babigizemo uruhare cyane.

Agira ati “Ku ipfundo ni mwe muhari! Kuko ni mwebwe muri mu bikorwa byongera umusaruro.” Aha yabibutsaga ko bazafatanya na Leta ariko aribo bafashe iya mbere.

Minisitiri Kanimba yakomeje ababwira ko izo ntego zizagerwaho ari uko nabo bafite intego kuko “iriya ntego y’igihugu yo kuzamukaho (ubukungu) 11,5% mu by’ukuri igomba kuba igiteranyo cy’intego zanyu”.

Abikorera bibukijwe ko bakwiye kwishyira hamwe bagahorana imishinga y’ishoramari ibyara inyungu kandi itanga akazi.

Munyankusi avuga ko abikorera bo mu Ntara y'Amajyaruguru batangiye kwishyira hamwe bagamije gukora imishinga migari.
Munyankusi avuga ko abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru batangiye kwishyira hamwe bagamije gukora imishinga migari.

Munyankusi Jean Damascène, uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ahamya ko abikorera ayoboye batangiye uburyo bwo kwishyira hamwe ku buryo bateganya imishinga minini izazamura ubukungu kandi igatanga akazi.

Yatanze urugero rw’uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi rugiye gutangira gukorera mu Karere ka Musanze. Mu karere ka Gicumbi naho ngo abikorera bishyize hamwe bategura umushinga w’uruganda rw’ituragiro ry’amagi ruzabyara urundi ruganda rukora ikiribwa cya mayonezi (Mayonaise).

Munyankusi akomeza avuga ko no mu tundi turere to mu Ntara y’Amajyaruguru abikorera baho bafite gahunda yo kwishyira hamwe bagatangiza imishinga iminini.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukarere karubavu abayo zi baho ntibazi agaciro kabikorera uwamanza aka bakuraho agashyiraho abazi gahunda yareta

kariwabo yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka