Tombola ya CHAN izabera mu Rwanda izaba mu ntangiriro za Mata

Tariki ya 05 Mata 2015, ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri hazabera tombola y’uko amakipe azahura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda umwaka wa 2016.

Amakipe 42 azahurira muri Tombola hashingiwe ku turere aherereyemo.

CHAN 2016 izakinirwa mu Rwanda.
CHAN 2016 izakinirwa mu Rwanda.

Uko amakipe agabanyije hakurikijwe uturere aherereyemo n’imyanya bahatanira

*Zone y’Amajyaruguru (Imyanya 2): Libya, Morocco, Tunisiya;

*Zone y’Uburengerazuba A (Imyanya 2): Gambia, Guinea, Guinea Bissau, Liberia, Mali, Mauritania, Senegal, Sierra Leone;

*Zone y’uburengerazuba B (imyanya 3): Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Ghana, Niger, Nigeria, Togo;

* Zone y’Afurika yo hagati (imyanya 3): Cameroon, Congo-Brazzaville, Tchad, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Gabon;

* Zone y’Uburasirazuba bwo hagati (Imyanya 3): Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Sudan, Tanzania na Uganda;

*Zone y’amajyepfo (imyanya 3): Angola, Botswana, Ibirwa bya Comores, Ibirwa bya Maurice, Lesotho, Mozambique, Namibiya, Seychelles, Afurika Y’Epfo, Swaziland, Zambiya na Zimbabwe.

Stade Umuganda, imwe mu zizakira CHAN iri gusanwa.
Stade Umuganda, imwe mu zizakira CHAN iri gusanwa.

Aya majonjora azatangira hagati y’itariki ya 19-21 Kamena 2015 kugeza mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 28-30 Kanama 2015, aho amakipe 15 aziyongera ku Rwanda ruzaba rwakira iyo mikino kuva tariki ya 16 Mutarama 2016 kugeza tariki ya 07 Gashyantare 2016.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aha tuzahatinde cyane tuyitegure neza maze amahanga azatahe atwirahira

mutunda yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka