Ikibazo kiri mu buhanzi mu Rwanda ni ukutagira inzu z’imyidagaduro-Kayirebwa

Cecile Kayirebwa, umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare mu Rwanda, asanga ikibazo rukumbi ubuhanzi nyarwanda ngo bufite ari ukutagira inzu zabugenewe z’imyidagaduro kugira ngo ababukora babashe gutera imbere ndetse no gutungwa n’umwuga wabo.

Mu kiganiro “Inkera Nyarwanda” kuri KT Radio96.7FM ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2015 ubwo yabazwaga ibibazo by’ingutu abona abahanzi nyarwanda bahura na byo, yasubije ko asanga ikibazo ari kimwe cyo kuba badafite ahantu habugenewe baririmbira cyangwa berekaniramo amakinamico.

Cecile Kayirebwa mu Nkera Nyarwanda kuri KT Radio.
Cecile Kayirebwa mu Nkera Nyarwanda kuri KT Radio.

Yasobanuye ko bikigoye ko abahanzi nyarwanda batera imbere badafite aho gukorera habugenewe nk’uko bigaragara mu bindi bihugu aho umuziki wateye imbere.

Yagize ati: “Ikibangamira umuhanzi cyangwa se umuhimbyi cyangwa se umuririmbyi cyangwa se n’undi ukunda bene ibyo by’igitaramo ni ukutagira aho abikorera. Cyane cyane ni ukuba mu muryango utabikunda, ni ukuba mu bantu hirya no hino batabyitayeho batabishaka.

Ni ukugira aho utuye bidafite aho bigaragarira ngo uvuge uti iriya nzu ni iy’umuco, iriya nzu ni iyo bakoreramo ibitaramo, ni iyo abaririmbyi baririmbiramo, ni iyo abakina ikinamuco bakoreramo, ni iyo abakina za sinema bakoreramo,...”

Yakomeje avuga ko yaba ari nk’Ingoro y’Umuco iri ahantu hatandukanye ifasha abahanzi kandi irimo ibyangombwa byose.

Yongeyeho kandi ko ibi byafasha abahanzi kuririmbira ababumva neza uko baririmba amajwi atigira mu kirere cyangwa ngo usange harangaye imvura yagwa ikanyagira abantu cyangwa izuba ryava rikabica.

Yagize ati “...Hagakorerwa imyitozo y’ababyina, y’abaririmba, y’abahamiriza, ariko hakakira n’imbaga y’abantu ihagije, abantu ntibajye kwanama kuri stade ngo usange imvura iraguye, cyangwa se usange amajwi aragenda arigira mu birere ntagaruke hafi.”

Akavuga ko inzu nk’iyo yaba yubatse mu buryo amajwi aguma hamwe akumvwa n’abagomba kuyumva. Ati “Icyo kirabangama ku muntu w’umuhanzi. Nta kindi. Naho abahanzi barahari, ababikunda barahari, ariko tugomba kugira aho twugama.”

Si Kayirebwa wenyine uvuze ibi kuko n’abantu batandukanye bakunda bakanakurikiranira hafi imyidagaduro babisubiramo kenshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo cecile avuga ni ukuri.ariko si igikorwa tuzabona vuba, kuko umuco wo kuba uRwanda bakubaka ikintu gikeneye amamiliyoni kinyungurusange kitari ugusanwa, mube mibyibagiwe

alias yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Murakoze,icyo cecile avuga nukuri,hari hacyenewe ahantu habugenewe kandi abanyarwanda twese twisanga, dore uyumunsi umuhanzi uvuye nko hanze aje i kigali iyo asubiyeyo ntagaruka? kuberiki ? nuko ntaho kumwakirira hahari? muri tente i gikondo se ? petit stade se? muri selena hajya uwifite ? turasaba ababifitiye ubushobozi ko bashyiraho ahantu ho kwidagadurira hajyanye n’igihe tugezemo.

john yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka