Uririmba abikunze yumva bifitiye akamaro abamwumva nabikomeze -Kayirebwa

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yasabye abahanzi Nyarwanda kuririmba babikunze kandi bakaririmba ibifitiye akamaro ababumva.

Ubu butumwa yabutanze ubwo yari mu Nkera Nyarwanda kuri KT RADIO, ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015, guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa tanu z’ijoro.

Yagize ati “Ni wumva ubikunze kandi uzi neza ko ibyo ugiye gusangiza abakumva bifite agaciro kandi bibafitiye akamaro, ntihazagire ubikubuza”.

Kayirebwa asaba abahanzi nyarwanda guhanga babikunze kandi bagatanga ubutumwa bufitiye akamaro ababumva.
Kayirebwa asaba abahanzi nyarwanda guhanga babikunze kandi bagatanga ubutumwa bufitiye akamaro ababumva.

Kayirebwa yanagiriye inama abahanzi Nyarwanda bajyanwa mu buhanzi no gushaka kumenyekana gusa cyangwa se gushakamo amaramuko ko babireka kuko ntaho byabaganisha.

Yanagiriye inama abahanzi bakiri bato ko badakwiye gutwarwa cyane n’umuziki ngo ubakure mu mashuri, abaha urugero ko yakunze kuririmba nawe akiri muto ariko ntibimubuze kwiga ngo arangize amashuri, aho yavuze ko yakoze indirimbo ya mbere muri studio, ari umubyeyi wubatse urugo ndetse amaze kubyara bucura bwe.

Umuhanzikazi Kayirebwa umaze gukora imizingo irindwi y’indirimbo z’amajwi ndetse n’undi muzingo umwe w’indirimbo z’amashusho, yatangarije abakunzi b’ibihangano bye, ndetse n’ibitangazamakuru bibitambutsa ko byagakwiye kujya bitambutsa ibihangano bifite ireme, kandi byizewe bidatesha agaciro umuhanzi.

Kayirebwa yakiranywe ubwuzu muri Kigali Today. Aha yari kumwe n'umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka (wambaye amataratara) n'abandi bakozi ba Kigali Today.
Kayirebwa yakiranywe ubwuzu muri Kigali Today. Aha yari kumwe n’umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka (wambaye amataratara) n’abandi bakozi ba Kigali Today.

Yagize ati “Umuhanzi kugira ngo ashyire hanze ibihangano bye biba byamutwaye ingufu zaba iz’ubwenge ndetse n’iz’ubushobozi, bikaba rero bitamushimisha na gato kubona ibihangano bye bikoreshwa mu kavuyo, bikanakoreshwa byarangiritse nta reme bigifite kubera guhererekanywa, ugasanga biratesha agaciro umuhanzi ndetse n’imbaraga yakoreshenje ashyira hanze ibyo bihangano bifite ireme”.

Yasabye rero ibitangazamakuru byifuza gukoresha ibihangano bye ko byabigura ahantu hizewe kandi bikagirana amasezerano n’ushinzwe kubicuruza, kugira ngo ibyo bihangano bikoreshwa bibe bifite ireme kandi bihesha agaciro nyirabyo.

Kayirebwa azataramana n’abakuzi be mu mpera z’iki cyumweru

Kayirebwa agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo yise "inganzo ya Kayirebwa".
Kayirebwa agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo yise "inganzo ya Kayirebwa".

Kayirebwa yateguriye abakunzi be n’ab’indirimbo gakondo zikunzwe na benshi igitaramo yise “Inganzo ya Kayirebwa”, giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2015, kikazabera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo ahakunze kwitwa “Masaka Farms”.

Muri iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, Kayirebwa azaba ari kumwe n’abahazi batandukanye barimo Mireille Mukakigeli, Eric 1Key, abagize Live Band Moucho, abagize Kesho Band ndetse n’abandi bahanzi gakondo batandukanye.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Andi mafoto ya Kayirebwa muri Studio ya KT Radio:

Cécile Kayirebwa mu Nkera Nyarwanda kuri KT Radio.
Cécile Kayirebwa mu Nkera Nyarwanda kuri KT Radio.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bazongere bagusuzugure ubace akayabo. N’ubwo nsanzwe ngukunda nkanakunda inganzo yawe kuva mu myaka isaga 33, nongeye kugushima ubwo wacaga agasuzuguro muri bimwe mu bitangazamakuru by’indashima, bitigeze na rimwe bikugenera ishimwe rigukwiye. Njye niyemeje kuguha umusanzu utawunsabye wo guca Pirate z’indirimbo zawe ba rushimusi bacururiza muri twa Studio badafite uburenganzira bwawe. Nyuma y’itwikwa ry’amakasete yari yarakoporowe mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1996, 1997 na 1998; magingo aya n’abafite za Flash disk bakopororaho bagurisha babikora bihishe kuko police/inzego zibafata nawe ubwawe ntuzi uwatanze amabwiriza. Ibyo bijye bikubera intwaro ikomeye kuko hari Abanyarwanda bazi icyo inganzo yawe yabamariye. Imana ikomeze igufashe mubyo ukora byose!

Kmana mushya yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

ndagukunda cyane sinabona uko mbikubwira!indirimbo zawe ziranyubaka.

maurice yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

uyu muhanzi ahesha agaciro ibihangano bye n;igihugu muri rusange bityo abashaka kumukurikiza bazagera kuri byinshi

marc yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka