Ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2015, nibwo Johnattan McKinstry yatangiye akazi ke nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse anagirana ikiganiro cye cya mbere n’abanyamakuru.
Johnny (nka rimwe mu mazina akoresha cyane) McKinstry afite icyizere cyo kuzafasha ikipe y’igihugu Amavubi gutera imbere mu rwego rw’imikinire, ndetse kandi akaba yanishimiye uko yabonye abakinnyi mu myitozo ye ya mbere yakoreshereje kuri Stade Amahoro.
Uyu mutoza yagize ati “Ubundi abantu bajya kureba amakinamico ntibatandukanye n’abantu baza kureba umupira w’amaguru, niyo mpamvu umupira w’amaguru nawo ugomba kuba unogeye ijisho kandi baba abakinnyi n’abafana bakawishimira”.
Yakomeje agira ati “mfite icyizere cyo kuzafasha iyi kipe y’igihugu kuzagera kuri byinshi nyuma yo gukorana nabo imyitozo ya mbere, nabonye ari abakinnyi bafite ubushake n’ubushobozi bwo kwitwara neza”.
Ku ruhande rw’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yamaze impungenge abakeka ko uyu mutoza nta bunararibonye afite avuga ko na Stephen Constantine bamuzanye benshi nta cyizere bamufitiye ariko abasha kwitwara neza.
Ati “Na Constantine twamuzanye benshi nta cyizere bamufitiye, uyu nawe twamuhaye umwaka umwe kugira ngo nyuma tuzicare turebe umusaruro we ubundi dufate umwanzuro wo kugumana nawe kandi nawe azi ko inshingano yahawe ari ukugeza Amavubi kure hashoboka”.
Johnattan McKinstry yahise atangira gukoresha imyitozo ndetse aniteguye gukina umukino we wa mbere nk’umutoza mukuru ubwo bazaba bahura n’ikipe ya Zambia “Chipolopolo” mu mukino wa gicuti uzabera i Lusaka tariki ya 29/03/2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndiko uyu mutoza abyifuza natwe twifuza gutera imbere muri ruhago tukubaka amateka arenze kndi ashimishije.ibikorwa nibyo dushaka tubiteze amaso!Imana ibimufashemo kbsa.
Ni nde se wabwiye uyu mugabo ko Abanyarwanda bakeneye umupira uryoshye ko ahubwo bakeneye Intsinzi?
Foot ball iryoshwa n’ibitego, twizere ko bizaboneka. Ariko mu Rwanda hakaba hari ikibazo cya ba Rutahizamu, ubwo ni uguforma abatsinda, naho ubundi ibitego ni ikibazo. Indi challenge ntazagwe mu mutego wo kujya ahamagara abakinnyi bava nuri club imwe gusa, yabona babaye bake agahamagara n’abasimbura babo nk’aho mu yandi makipe nta bakinnyi bahaba.