Ubuhinde: Gukopera no gukopeza ibizamini bya Leta birakabije

Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza abantu bo mu gihugu cy’Ubuhinde bari mu madirishya y’ibyumba by’ikigo kimwe cy’amashuri cyo muri Leta ya Bihar cyarimo gukorerwamo ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, bari gukopeza abakoraga ibizamini.

Hagaragaye kandi n’amashusho y’abarezi ndetse n’abapolisi barimo barebera iki gikorwa cyo gukopeza abanyeshuri no mu bindi bigo byakorerwagamo ibizamini.

Polisi y’igihugu cy’Ubuhinde ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015 yatangaje ko abantu barenga igihumbi bagaragaweho kugira uruhare mu gukopera no gukopeza ubu bafashwe, bakaba bagomba kurekurwa ari uko batanze kosiyo (caution) y’amarupi 2000, angana n’amayero 30.

Aba bari mu madirishya bari gukopeza abanyeshuri bari mu bizamini bya Leta imbere.
Aba bari mu madirishya bari gukopeza abanyeshuri bari mu bizamini bya Leta imbere.

Uhagarariye polisi ya Bihar yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko kimwe cya kabiri cy’abafashwe bakopeza ari ababyeyi n’abarimu, abandi bakaba ari inshuti ndetse n’abavandimwe b’abari mu gukora ibizamini.

Abari mu nzego z’ubuyobozi bavuga ko gukopera bikabije mu gihugu cyabo, ku buryo bitoroshye guhana ababikora bose. Minisitiri w’Uburezi PK Sahi yagize ati «kuba umuntu yabasha gufata abakopera bose akabahana ni umurimo utoroshye».

Umwe mu barimu bo mu gihugu cy’Ubuhinde ngo yabwiye igitangazamakuru cyo mu gihugu cyabo ko iyo bagerageje guhana uwakopeye inshuti n’abavandimwe be babyitambikamo umuntu agahitamo guceceka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

eeeeeh,niyompamvu aba Nyarwanda.

ryangombe yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka