Musanze: U Rwanda rwatoza ibihugu bya EAC uburinganire n’imiyoborere myiza

U Rwanda rwatoza ibihugu byo mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba (EAC) politiki nziza zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’imiyoborere myiza rwagezeho, mu gihe muri ibyo bihugu usanga bikiri inyuma.

Ibihugu bya Kenya, Uganda ndetse na Tanzaniya usanga bifite ubukungu bushingiye ku buhinzi kuko bifite ubutaka bugari kandi bwera, ndetse no kuba hari ibikora ku nyanja ni andi mahirwe u Rwanda rudafite.

Ariko Nkundizanye Thaciana, umukozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta muri EAC (EACSOF) mu Karere ka Musanze avuga ko n’ubwo u Rwanda rudafite ayo mahirwe, hari ibyo bihugu byakwigira ku Rwanda nk’imiyoborere myiza na politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Nkundizanye avuga ko u Rwanda rwakwigisha Politiki nziza y'uburinganire n'imiyoborere myiza ibindi bihugu.
Nkundizanye avuga ko u Rwanda rwakwigisha Politiki nziza y’uburinganire n’imiyoborere myiza ibindi bihugu.

Agira ati “Icyo mbona biriya bihugu bya Kenya, Tanzaniya na Uganda bakwigira ku Rwanda ni ukumenya kunoza politiki zabo nka politiki y’uburinganire mbona ari politiki nziza tuzajya gutoza ibihugu bya East African Community, dufite politiki yo kubungabunga ibidukikije twashakamo isoko tukajya kuyitoza abandi, politiki y’imiyoborere myiza n’ubusanzwe baza kuyigira iwacu.”

Twizerimana Véstine, umwe mu bitabiriye amahugurwa yateguye na EASCOF na we ashimangira ko abagore bo mu Rwanda bafite ijambo n’uburenganzira utasanga muri ibyo bihugu.

Zimwe mu mbuto abaturage b’ibihugu biri muri EAC bamaze gusogngeraho harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse n’imishinga migari y’ibikorwaremezo yatangiye gukorwa.

Abitabiriye amahugurwa barasabwa kuzasobanurira abaturage inyungu bafite mu kuba muri EAC.
Abitabiriye amahugurwa barasabwa kuzasobanurira abaturage inyungu bafite mu kuba muri EAC.

Abasobanukiwe EAC baracyari bake ni yo mpamvu EASCOF yagiranye ibiganiro by’iminsi ibiri n’abahagarariye abaturage mu nzego zitandukanye mu Karere ka Musanze kugira ngo bamenye inyungu n’amahirwe bakura muri uyu muryango.

Nkundizanye avuga ko bafite gahunda yo guhugura abantu 1200 bo mu Karere ka Musanze mu myaka ibiri, abagera ku 160 bakaba bamaze guhugurwa.

Abitabiriye aya mahugurwa barasabwa kuzasobanurira abaturage baje bahagarariye iby’umuryango wa EAC kugira ngo bawugire uwabo, aho kumva ko ari uw’abayobozi bakuru b’ibihugu kandi banitabire kubyaza inyungu n’amahirwe bawufitemo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka