Umutare Gaby yahishuriye abahanzi bakizamuka ibanga ryatumye amenyekana vuba

Umuhanzi mushya uzwi ku izina ry’Umutare Gaby, nyuma yo kugaragara nk’umuhanzi uri gutera intambwe cyane muri muzika no kumenyekana byihuse bigatuma abantu bakomeza kumwibazaho, yahishuriye abahanzi bakizamuka ko imbaraga n’ubuhanga mu byo akora ari byo bituma azamuka vuba.

Mu kiganiro Young Stars Show ku wa 15 Werurwe 2015 kuri KT Radio 96.7 FM saa tatu z’ijoro, Umutare Gaby nk’umuhanzi umaze kugira aho agera kandi mu buryo bwihuse yavuze ko abikomora mbere na mbere ku gukora ibihangano binoze kandi birimo ubuhanga.

Gaby kuzamuka vuba ngo abikesha gushyira ubwenge n'ubuhanga mu byo akora ndetse n'umurava mu kubimenyekanisha.
Gaby kuzamuka vuba ngo abikesha gushyira ubwenge n’ubuhanga mu byo akora ndetse n’umurava mu kubimenyekanisha.

Yabasabye kudahubukira gushyira hanze igihangano ahubwo bagafata umwanya wo kucyitondera byaba ngombwa bakacyumvisha ababarusha ubunararibonye kugira ngo babagire inama, kandi bagakora ibihangano bitanga ubutumwa babona ko bukenewe muri sosiyete.

Yagize ati “Niba ugiye guhanga banza wibaze uti sosiyete kuri ubu ikeneye kumva iki? Ni iki kitagenda? Ni iki kidakorwa kandi gikenewe?”

Abasaba kwitabira imbuga nkoranyambaga no kudacika intege mu gutwara ibihangano byabo ku maradiyo cyane ko benshi mu bahanzi bakizamuka ngo bazijyanayo ntizikinwe.

Ati “Niba ufite igihangano cyiza fata umwanya wo kukimenyekanisha mu nzira zose zishoboka ariko nziza kandi ntucike intege. Niba utwaye indirimbo kuri radiyo ntikinwe, nyuma y’icyumweru usubirayo, no mu kindi ugasubirayo gutyo gutyo kugeza igihangano cyawe gikinwe.”

Yongeyeho ko n’ubwo abahanzi benshi batabiha agaciro, imbuga nkoranyambaga zishobora kugufasha kumenyekanisha ibihangano byawe mu buryo udashobora kwibaza.

Yagize ati “Fata umwanya ujye ku mbuga nkoranyambaga usharinge (ukwirakwize) ibikorwa byawe kandi abafana bawe ntubirengagize ufate umwanya wo kuganira na bo kandi buri gihe...”

Umutare Gaby akomeje imishinga ye mishya harimo no gukorana n’abahanzi bakomeye azatangariza abakunzi be mu minsi iza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ni ukuri muranyubatse nkora umuziki nyarwanda
nange gusa zimwe mumbogamizi zikanca integer gusa kuri iyi nshuro munshubije integer mubugingo.
gaby thx kandi uri umu modfel wange nkunda

nc young ubarizwa muri ur-cavm busogo campus

ndizeye charles (nc young muri muzika) yanditse ku itariki ya: 27-03-2018  →  Musubize

Man Gaby arazwi ahubwo kubautamuzi ntukurikirana Muzika indirimbo mesa kamwe irikubica bigacika bruh Gaby courage kabsa ubu uri kunyibagiza the Ben keep it up

adjabu yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Amaze kumenyekana vuba gute ko numva iri zina njye ari ubwa mbere ndyumvise?

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka