Rwamagana: Ishuri ryisumbuye rya Rwamashyongoshyo ryatsindishije 100% abarangije ayisimbuye

Ishuri Ryisumbuye rya Rwamashyongoshyo, riri muri gahunda y’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), riherereye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, ryaciye agahigo ko gutsindisha abanyeshuri bose uko ari 25 bakoze ikizame cya leta gisoza amashuri yisumbuye.

Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa gatanu tariki 13/3/2015, ubwo abaharangije bashyikirizwaga impamyabumenyi zabo ziherutse gusohoka, nyuma yo gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2014.

Abanyeshuri bigaga i Rwamashyongoshyo n'abarezi babo bishimiye ko 25 bose bakoze ikizamini gisoza ayisumbuye babonye impamyabumenyi.
Abanyeshuri bigaga i Rwamashyongoshyo n’abarezi babo bishimiye ko 25 bose bakoze ikizamini gisoza ayisumbuye babonye impamyabumenyi.

Abayobozi b’iri shuri, abanyeshuri n’ababyeyi barirereramo, batanga ubutumwa bw’uko abaturage bakwiriye kumva neza umumaro w’aya mashuri kandi umwana uyagiyemo agakurikiranwa neza ngo kuko iyo yitaweho, atsinda nk’abandi.

Mu barangije muri iri shuri, harimo 13 basoje mu ishami ry’Icyongereza, Igiswayire n’Ikinyarwanda (EKK) ndetse na 12 basoje mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Ku banyeshuri barangije, akanyamuneza kari kose.
Ku banyeshuri barangije, akanyamuneza kari kose.

Mu mwaka w’amashuri ushize wa 2014, ni bwo bwa mbere amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yabashije kugira abanyeshuri bakora ikizamini gisoza ayisumbuye.

Ntibikunze korohera bene aya mashuri gutsindisha neza biturutse ku kuba abanyeshuri bayigamo bataha iwabo ndetse bamwe muri bo bagahangana n’ikibazo cyo kutabona amafunguro mu gihe biga kuko na gahunda yashyizweho yo kubagaburira ku mashuri, ntiragerwaho 100%.

Ubuyobozi bw'ishuri n'ubw'umurenge wa Gahengeri bwishimiye ko iri shuri ryabaye intangarugero.
Ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’umurenge wa Gahengeri bwishimiye ko iri shuri ryabaye intangarugero.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Rwamashyongoshyo riri muri icyo cyiciro, Bidugu Jean, avuga ko kugera kuri iyi ntambwe byaturutse ku mbaraga nyinshi z’ubufatanye bw’abarezi, abanyeshuri bakoraga amasuzuma menshi ndetse n’ababyeyi. Avuga ko atemeranya n’abanegura aya mashuri kuko yigisha kandi agatanga umusaruro.

Tuyizere Jean Marie Vianney, urangije mu ishami ry’indimi, akaba ari na we wabaye uwa mbere ku manota 52/60, avuga ko gukora cyane no kwitanga ari byo byamushoboje kugera ku ntsinzi.

Ababyeyi bari baje kwishimana n'abana babo.
Ababyeyi bari baje kwishimana n’abana babo.

Mujawimana Madeleine, umubyeyi wa Tuyizere, ahamya ko amashuri y’uburezi bw’ibanze ari ingirakamaro kuko yegerejwe abaturage ku buryo n’abadafite ubushobozi buhagije bayagana kandi bakayungukiramo ubumenyi nk’ubw’andi mashuri atanga.

Ishuri ryisumbuye rya Rwamashyongoshyo riri mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, ryigamo abanyeshuri 306 kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Bidugu n’abandi bose mwafatanyije ntimworoshye peee! Vive 9&12YBE. Congratulation n’ubwo mbyanditse nkerewe.

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

BIDUGU JEAN ,directeur mwiza kbsa!

kayiranga innocent yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

ndishimye cyane kubona ahantu nkahariya batsindisha bigeze aho,APPEGA nayo nishyiremo agatege ye gutahira imikino gsa.

kayiranga innocent yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

ibi birerekana ko aba barezi bakoze neza maze ibyo bigishije abanyeshuri bikaba ingenzi ariko kandi ntitwabura gushima n’abanyeshuri bashyize mu ngiro ibyo bahawe, harakabaho Leta y’ubumwe yashyizeho uburezi budaheza

ndagano yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

abo bose babigizemo uruhare ni abo gushimirwa,cyane cyane nyakubahwa perezida wa Repuburika Paul Kagame watekereje iyi gahunda.

cyubahiro cleon yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Head master Bidugu Jean nuwo gushimirwa cyane aho ageze agaragaza impinduka zahato nahatoJye yaranyoboye aho yabanje mbere yuko ajya i Rwamashyongoshyo.Congratulation head master,teachers,and Rwamashyongoshyo’s student,natwe abahize tubari inyuma

Alphonse yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Birashimishije

Rwema yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Natwe turabishimye!!!

intiti yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

ES Rwamashyongoshyo oyeeee... Directeur wacu Bidugu oyeee

umunyeshu yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka