Jay Polly na Touch Records bari mu biganiro nyuma y’umwuka utari mwiza hagati yabo

Umuhanzi Jay Polly n’inzu itunganya umuziki ya Touch Records bari mu biganiro bareba icyakorwa ngo banoze imikorere hagati yabo babe bakomezanya cyangwa basese amasezerano, dore ko mu minsi ishize byavugwaga ko Jay Polly yaba yarasohotse muri iyi nzu bucece.

Ibi bibaye nyuma y’umwuka utari mwiza waranze aba bombi mu minsi ishize kugeza ubwo byari bitangiye no kuvugwa ko Jay Polly yaba atakibarizwa muri iyi nzu yari isanzwe ireberera inyungu ze (Management).

Ibi Jay Polly yabitangaje ku mugoroba wo ku gatatu tariki 11/3/2015, ubwo Kigali Today yamubazaga aho ibye na Touch Records bigeze, dore ko byari bitangiye kuvugwa ko yamaze gushaka undi mujyanama mu ibanga nyuma yo kugirana ibibazo na Touch Records.

Jay Polly yemeza ko ari mu biganiro na Touch Records.
Jay Polly yemeza ko ari mu biganiro na Touch Records.

Jay Polly yagize ati “Nta kibazo kabisa. Nta kibazo na kimwe bimeze neza, nijoro twari mu nama nyine tureba ukuntu byagenze, uko bimeze n’uko bizagenda mbese turi mu nama yo kwinegura”.

Yakomeje agira ati “Abajyanama bo bahoraho urabibona kubera ko umuziki nyine ni ikintu kinini kandi ni uw’abantu. Abakugira inama baba ari benshi bahoraho kandi bahora bavuka ariko icyo nakubwira ni uko ndacyari kumwe na Touch Records”.

Kigali Today yifuje kumenya nibura umwe muri abo bajyanama bandi avuga afite bahoraho kandi bahora biyongera avuga ko azabitangaza mu minsi iri imbere ubwo azaba agaragaza ibyavuye mu biganiro barimo bagirana na Touch Records.

Ibibazo hagati ya Touch Records na Jay Polly byatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’uko igikorwa cyo kumurika alubumu ye kitagenze neza, nyamara babazwa iby’umwuka utari mwiza hagati yabo bombi bakabihakana.

Ntawe utwika inzu rero ngo ahishe umwotsi, mu ntangiriro z’uyu mwaka cyane cyane mu kwezi gushize kwa Gashyantare nibwo byagiye ahagaragara maze Jay Polly atangaza ko zimwe mu mpamvu z’ibyo bibazo hagati ye na Touch Records ari uko abona ibyo basezeranye mu masezerano bagiranye cyane cyane kumenyekanisha ibikorwa bye bitubahirizwa mu gihe we nk’umuhanzi aba yakoze icyo agomba gukora.

Touch Records bo bavuga ko baba bakoze ibishoboka byose ariko kubera umuziki ari ikintu kinini bitahita byoroha ko umuhanzi ahita agera kubyo yifuza ako kanya. Bivugwa kandi ko byaba byaratewe n’uko Jay Polly atubahirije amasezerano bari bafitanye y’uko mu nyungu za muzika azajya aha iyi nzu 50% by’ayo yinjije, nyamara amaze gutwara PGGSS4 ntiyagira ayo abaha.

Ibiganiro hagati ya Jay Polly na Touch Records bibaye nyuma y’uko nyiri iyi nzu uba mu Bwongereza akaba na mukuru wa Alain Mudahanwa usanzwe ayobora iyi nzu aziye mu Rwanda agasanga ibintu bitameze neza, gusa we ngo akaba yifuza ko Jay Polly atava muri iyi nzu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jaypolly naribirye yagumamo

Andrew yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka