COGEBANK yongerewe igishoro kivuye mu nyungu ya miliyari 7,3 Rwf y’abanyamigabane

Ubuyobozi bwa Cogebank bwatangaje ko abanyamigabane bayo biyemeje kongera umubare w’imigabane ku nyungu ku gishoro ungana na miliyari 7,3 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki gishoro kikaba kiyongereye ugereranyije n’imigabane ihwanye na miliyari 5,1 yari isanganywe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 9/3/2015, umuyobozi w’iyi banki, Mostafa ouezekhti, yavuze ko umusaruro babonye uyu mwaka n’ayo abanyamigabane bongereyeho bizabafasha kongera igishoro cya miliyari 134, bitewe no gukorera hamwe.

umuyobozi wa Cogebank, Mostafa ouezekhti, (hagati) asobanurira abanyamakuru inyungu Cogebank yagize umwaka ushize.
umuyobozi wa Cogebank, Mostafa ouezekhti, (hagati) asobanurira abanyamakuru inyungu Cogebank yagize umwaka ushize.

Yagize ati “Cogebank ni banki igizwe n’Abanyarwanda muri rusange ndetse yabashije kumva iterambere ry’igihugu, aho yagerageje kureba ibikorwa bitandukanye kandi bishobora guhabwa abayigana, kugira ngo zishobore kubateza imbere n’igihugu muri rusange.

Ibyo rero byatumye irushaho kwegera abayigana no gutanga ubufasha butandukanye harimo inama no kwegereza serivisi abayigana.”

Ganza Gasanana Baptiste uhagarariye ikigo cy’ubwishingizi (CORAR), kimwe mu bigo bifite imigabane muri iyi banki, yavuze ko bahisemo kuzamura igishoro kuko babonye iyi banki ifitiye akamaro Abanyarwanda.

Ati “Kuba mu myaka 15 ishize Cogebank yarateye imbere bigaragara ko mu myaka 30 cyangwa 40 irimbere bizaba ari akarusho, kandi turateganya no gufungura imiryango mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.”

Ubuyobozi bwa Cogebank buvuga ko buteganya gufungura amashami ahantu hatandukanye mu gihugu, kandi n’uyu mwaka bakaba bateganya kuzakomeza kwegera ababagana. Ibyo ibishingira ko bazamuye inguzanyo yatangaga, aho yavuye kuri miliyari 62,9 ikagera kuri miliyari 78,8.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko mwabanyamakuru mwe, umuyobozi wa BNR ntiyababwiye ko kwandika ngo Rwf ari amakosa? mumenye ko atari mwe mugena uko ifaranga ry’u Rwandaryitwa. Bandika Frw.

Nh-Virus yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka